sangiza abandi

MINICT yagaragaje ko Irembo ryagabanyije amasaha Abaturange bamaraga bategereje serivisi

sangiza abandi

.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gusaba serivisi za Leta binyuze ku Irembo bwahinduye uburyo igihugu kizajya gitangamo serivisi.

Ubu buryo bushya bwagabanyije igihe abaturage batakazaga ku biro bya Leta ku kigero kirihejuru, bikaba bishimangira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guhindura ubuzima bushingiye ku ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire Paula, ubwo ku wa 4 Ugushyingo yatangaga ibisobamuro mu magambo ku Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite ku bibazo byagaragaye mu ngendo bakoze, yavuze ko Irembo rimaze kuzigamira Abanyarwanda amasaha asaga miliyoni 120, ayo bari gushirira mu mirongo no mu ngendo bajya gushaka serivisi.

Ati “Ubu hari uburyo bworoshye bwo kubona serivisi hatabayeho kujya ku biro bya Leta. Ibyo byatumye hagabanyuka igihe abaturage batakazaga ku kigero cya 80%”.

Kugeza ubu, serivisi zisaga 240 zinyuzwa kuri Irembo, zirimo izijyanye n’irangamimerere, ubutaka, ubukerarugendo n’izindi zifasha abaturage mu buzima bwa buri munsi.

Imibare ya MINICT igaragaza ko, 45% by’abakoresha Irembo bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, Abaturage barenga miliyoni 5 basabye serivisi hagati ya 2023 na 2024, Abarenga 400,000 bamaze gufungura konti bwite kuri Irembo.
Hanashyizweho abantu barenga 3,000( Intore mu ikoranabuhanga ) ,bafasha abaturage bataramenyerana n’ikoranabuhanga, kugira ngo hatazagira usubira inyuma.

Minisiteri ivuga ko iri koranabuhanga ridahagarariye gusa kunoza serivisi, ahubwo riri no gushinga imizi y’ubuyobozi bwifashisha amakuru yizewe, no gukuraho ruswa n’ubucucike byakundaga kugaragara mu nzego z’ibanze.

U Rwanda rwashyizeho Irembo mu 2014, mu rugendo rwo kubaka digital society, igihugu gishingiye ku ikoranabuhanga mu miyoborere no mu mibereho y’abaturage.

MINICT ivuga ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kunoza imikorere y’urubuga, harimo no gukemura ibibazo byagiye byumvikana birimo gutinda kwa serivisi no kuba hari zimwe mu ngo zidafite murandasi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]