Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kugira umuhigo wo gushyira imbaraga muri siporo no kuzamura impano zabo, kuko ari byo bizabagira ‘Abatsinzi’.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa mbere, tariki ya 20 Ukwakira 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umwaka w’imikino yo mu mashuri mu Rwanda (Inter-School Competition).
Iki gikorwa cyabereye muri ishuri ryisumbuye rya Lycee de Kigali, cyitabirirwa na Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amashuri (School Sports Federation).
Minisitiri Nelly Mukazayire, Minisitiri Joseph Nsengimana n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye babanje gufungura ku mugaragaro amarushanwa ahuza amashuri ndetse banifatanya n’abanyeshuri gukina umupira w’Amaguru na Basketball.
Mu ijambo rye, Minisitiri Mukazayire yasabye abiga mu mashuri yisumbuye kugira umuhigo wo gushyira imbaraga muri Siporo kuko ari igicumbi cyo kuzamura impano.
Ati ” Impano zibarimo ni cyo twifuza gufatanya namwe kugirango tuzizamure, tubashoboza kubona ibyo mukina, aho mukinira ariko kandi mukarushanwa kuko iyo murushanwa murushaho namwe kuzamura impano zanyu.”
Minisitiri kandi yaboneyeho kubasezeranya ko nka MINISPORTS n’izindi nzego bireba bazakora ibishoboka byose kugirango batange ibikenerwa byose kugirango impano z’abakiri bato zikure kandi zigere kure.
Ati ” Duhagaze hano ku bwanyu, turi hano kugirango tubahe ibyo mukeneye, ibikoresho, dufatanye namwe kububakira ibibuga.”
Yaboneyeho kubibutsa ko iyo impano ikoreshejwe neza iviramo nyirayo kuba ‘Umutsinzi’ (Champion), ati ” Ishema riba ari ryanyu ariko riba ari iry’Imiryango yanyu riba ari iry’Igihugu.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph nawe yibukije aba Banyeshuri ko kwiga no gukora siporo bitagomba kuba irushanwa ahubwo bigomba kuzuzanya.
Ati” Ushobora kwiga ukanakora siporo, ntabwo utekereza ko kugirango ukore siporo nuko wirengagiza amasomo yawe cyangwa se gutekereza ngo ntabwo nakora siporo kubera ko bizatuma ntafata neza mu ishuri, ibyo ntabwo aribyo, byombi birakenewe.”
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine nawe yaboneyeho kwibutsa aba banyeshuri ko gukunda Siporo ari inzira yo kugira ikinyabupfura no kubaka ubuvandimwe.
Ati” Siporo ni inzira yo kugira ‘Ikinyabupfura’, ikindi kandi siporo ibafasha no kwiga neza, kuko murakina mukabasha kuruhuka mu mutwe bityo mukabasha kwiga mu mutwe hameze neza mwaruhutse, ikabafasha kubaka ubuvandimwe kuko iyo mukina murushaho gukorera mu bumwe.”
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere impano z’urubyiruko, cyane cyane mu mikino. Muri izo gahunda harimo Isonga Camp, igamije gutoranya no gukuza impano z’abakiri bato mu mukino w’umupira w’amaguru.
Hari kandi ubufatanye n’amakipe akomeye yo ku rwego mpuzamahanga nka Bayern Munich, aho bafasha abana b’Abanyarwanda gukuza impano zabo mu mupira w’amaguru, zikagera ku rwego rw’Abanyaburayi.



























