sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko imikoranire ya Afurika, Caraïbes na Pasifika ari ingenzi mu kubaka iterambere rirambye

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko imikoranire ya Afurika, Caraïbes na Pasifika ari ingenzi mu kugira ijambo mu miyoborere y’Isi, gufata ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugera ku iterambere rirambye.

Ni ubutumwa yatanze mu nama ya 121 ihuza Abaminisitiri bo mu muryango w’ibihugu bya Afurika, Caraïbes na Pasifika (OACPS) yabereye i Brussels mu Bubiligi ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Afurika, Karayibe na Pasifika nibikomeza gukorera hamwe, bizatuma ijwi ryabyo rirushaho kumvikana ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere inyungu bihuriyeho, zirimo imiyoborere myiza ku Isi, kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugera ku iterambere rirambye.

Yashimangiye ko imbaraga z’umuryango w’ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OACPS), zishingiye ku kuba urubuga rwiza rw’ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu majyepfo y’isi no guhuza ijwi mu biganiro mpuzamahanga.

Iyi nama yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’Itangazo rya Malabo, rigaragaza imyanzuro n’ibyemezo ibihugu bigize OACPS byafashe kugira ngo birusheho gukomeza ubufatanye, guteza imbere iterambere rirambye no guhuza ibikorwa byabyo ku rwego mpuzamahanga.

Yibanze kandi ku ivugururwa ry’inzego z’uyu muryango, ndetse no guhuza imyanzuro n’imikoranire ku bibazo bihuriweho mu nzego mpuzamahanga.

Muri iyi nama kandi abayitabiriye biyemeje gutangira gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Samoa. Aya masezerano yasinyiwe i Apia muri Samoa ku wa 15 Ugushyingo 2023, ni yo shingiro ry’ubufatanye hagati ya OACPS n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ni amasezerano yibanda ku kubaka iterambere rirambye, amahoro n’umutekano, imiyoborere myiza, uburenganzira bwa muntu, ubukungu buhamye, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu.

Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika, Caraïbes na Pasifika (OACPS) bahuriye mu nama ya 121 yabereye i Brussels mu Bubiligi
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko imikoranire ya Afurika, Caraïbes na Pasifika ari ingenzi mu kubaka iterambere rirambye
Abitabiriye iyi nama biyemeje ubufatanye bw’ibihugu bigize OACPS mu kubaka iterambere rirambye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Photos:

[fluentform id="3"]