sangiza abandi

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda akazi kazo muri iki gihugu

sangiza abandi

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Cristóvão Artur Chume, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zagize mu kurwanya iterabwoba mu majyaruguru ya Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, ubwo yasuraga inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri i Mocímboa da Praia mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba no kubungabunga amahoro.

Yari aherekejwe na Brigadier General Tomás Francisco João Mponha, Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka (FADM), hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru. 

Minisitiri w’Ingabo n’itsinda yari ayoboye bakiriwe ku cyicaro gikuru cya RSF n’umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Cabo Del Gado, Brig. Gen. CM Mujuni, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo.

Minisitiri Chume yagaragarijwe ishusho y’umutekano ndetse n’uko ibikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado bihagaze.

Yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zagize mu kurwanya iterabwoba mu Majyaruguru ya Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado. 

Yanashimangiye ubushake bwa Guverinoma ya Mozambique bwo gukomeza gushimangira ubucuti n’ubufatanye bumaze igihe hagati ya Mozambique n’u Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]