Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge ku Isi (ISO) ari urubuga rwo gusangira ubumenyi, gukomeza ubufatanye, no gushimangira amahame agenga ubuziranenge ku isoko mpuzamahanga.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge ku Isi (ISO) iri kubera i Kigali kuzageza tariki 10 Ukwakira.
Minisitiri w’Intebe yatangiye aha ikaze abitabiriye iyi nama basaga 1200 baturutse mu bihugu birenga 160 byo hirya no hino ku Isi, abashishikariza kuzagira umwanya wo gusura ibyiza nyaburanga biri mu mujyi wa Kigali.
Ati “Ikaze hano mu Mujyi wa Kigali, ushushanya ubudaheranwa, kwiyubaka bushya n’imikoranire mpuzamahanga. Mwiyumve nk’abari mu rugo. Ndabashishikariza gukoresha ayo mahirwe musura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko kwakira inama nk’iyi ndetse ikitabirwa bishimangira umuhate wa buri umwe mu gukomeza guteza imbere ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.
Ati” Ibi birenze kuba inama isanzwe. Ni urubuga rufasha ibihugu, abanyamuryango ba ISO n’abandi bafatanyabikorwa gusangira ubumenyi, gukomeza ubufatanye, no gushimangira agaciro k’amahame yita ku isoko mpuzamahanga.”
Yakomeje agaragaza ko kugira amahame ahuriweho ku rwego mpuzamahanga bifasha kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka, guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, no korohereza amasoko guhuza ibyo akeneye n’ibyo abaguzi bashaka.
Ati ” Igenzura ry’Ubuziranenge rigomba gukomeza kuba inkingi y’iterambere rirambye.“
Minisitiri w’Intebe avuga ko igenzura ry’Ubuziranenge ari inkingi y’ingenzi mu guteza imbere ubucuruzi, guhanga udushya, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, no gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo Isi ihura na byo.
Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko Leta y’u Rwanda yashyize igenzura ry’ubuziranenge, ku isonga mu nkingi z’iterambere. Avuga ko byafashije u Rwanda kuzamura ireme ry’ibicuruzwa n’imitangire ya serivisi, gukurura ishoramari, no kwagura isoko ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukoresha ibipimo ngenderwaho (standards) nk’imwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere rirambye ry’ubukungu, guteza imbere inganda no kongera ubufatanye mpuzamahanga.
Ati ” Ubuziranenge burenze kuba ibikoresho by’ikoranabuhanga, ahubwo ni urufatiro rw’icyizere mu bucuruzi no mu iterambere, bigira uruhare mu guhanga udushya (innovation), koroshya ubucuruzi, gushyiraho umuco w’ubuziranenge, no guha imbaraga abaguzi n’abakora ubucuruzi.”
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti” Duhurize hamwe Imbaraga ku bw’Inyungu Rusange”, izamurikirwamo udushya n’ubushobozi bwo guhatana by’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), mu buryo buhuye n’Intego z’Igihugu z’Iterambere (NST2).








