sangiza abandi

Ministiri w’Intebe yakiriye indahiro y’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye indahiro y’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col Charles Sumanyi, aboneraho kumusaba kuzarangwa n’ubunyangamugayo muri izi nshingano nshya atangiye.

Ni ubutumwa yamugejejeho ubwo yakiraga indahiro ye kuri uyu mwanya, mu muhango wabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026.

Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja n’Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana.

Minisitiri w’Intebe yasabye Col Sumanyi kuzarangwa n’ubunyangamugayo no gukoresha neza ububasha yahawe.

Ati “Nk’uko kandi umaze kubirahirira, mu mirimo ugiye gukora ni ngombwa ko wirinda gukoresha ububasha uhawe mu nyungu zawe bwite. “

Yakomeje ashimangira akamaro ko gukora akazi ashishikaye, mu buryo bunoze kandi bwihuse, anashyira imbere itangwa rya serivisi nziza.

Ati “Ukwiye gushyira imbere inyungu z’Igihugu no kunoza neza inshingano zawe, uharanira iteka gutanga ubutabera buboneye kuri bose kandi buhesha isura nziza Ingabo z’u Rwanda n’Igihugu muri rusange.”

Yibukije Col Sumanyi ko gukorana n’izindi nzego zifite aho zihurira n’ubutabera muri rusange ari ingenzi mu mikoranire myiza no gutanga ubutabera buboneye kuri bose.

Minisitiri Nsengiyumva, yijeje ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda uruhare rwa Guverinoma mu gukomeza gushyigikira ubutabera kugira ngo buri rwego rushobore gusohoza neza inshingano rwahawe.

Ati “Nshingiye ku cyizere Ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakugiriye, ndetse n’ubunararibonye usanganwe, nizeye ko izi nshingano uzazuzuza nk’uko bikwiye.”

Imiterere y’inshingano z’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, irimo guhuriza hamwe imirimo y’ubushinjacyaha bwa gisirikare, gukora iperereza ku byaha ndetse no kubishinja mu nkiko.

Col. Charles Sumanyi watangiye inshingano nshya, yari asanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare kuva mu Ukuboza 2024.

Col Charles Sumanyi yarahiriye inshingano nshya nk’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yayoboye umuhango w’irahira rya Col Charles Sumanyi.
Abayobozi bitabiriye umuhango w’irahira rya Col Charles Sumanyi.

Photos:

[fluentform id="3"]