sangiza abandi

Mu cyumweru kimwe, abantu bashya ibihumbi 10 biyongereye ku bakoresha bisi za rusange muri Kigali

sangiza abandi

Kuva tariki ya 24 Mata 2026, mu mihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Kigali, bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’ibindi binyabiziga ntakumirwa, byahariwe igice cy’umuhanda bizajya bikoresha.

Ni icyemezo kigamije gufasha izi modoka kwihuta mu masaha agaragaramo abagenzi benshi, kuva saa 6:00h-10h00 za mu gitondo na 17h:00-21h:00

Nyuma yo gutangiza iyi gahunda, mu cyumweru kimwe abantu bashya ibihumbi 10 biyongereye ku bakoresha bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu avuga ko Aya mavugurura yagaragaje impinduka nyinshi zituma abakoresha bisi bagenda neza kurushaho.

Yagize ati” Kuva twashyiraho amavugurura yo gutwara abantu muri bis mu mujyi wa Kigali,habayeho impinduka nyinshi cyane zigamije gutuma abakoresha za bisi bagenda neza kurushaho.

Ubungubu uretse na mbere yo gushyiraho inzira za bisi mu mezi ane yari ashize, kubera bisi zihagurukira ku gihe,kubera zitagitinda ku cyapa,zifite ingengabihe izwi zitagipakira abantu cyane,twabonye abanyarwanda barenga 35 ku ijana biyongera,bava Ku bihumbi hafi 180 bari bageze ku bihumbi 230 ku munsi.

Kuva rero mu cyumweru cyashize twashyiraho umurongo yihariye ya bisi,zitabiriwe n’abantu ibihumbi 10 biyongera kuri abongabo”

Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’ibikorwaremezo bagira inama abantu Gukoresha bisi rusange mu rwego rwo koroshya ingendo mu mujyi wa Kigali ndetse no kurondereza ibikomoka kuri peteroli bihora bizamura ibiciro kubera intambara zo mu burasirazuba bw’Isi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]