sangiza abandi

Muhanga:Meya yijeje gusuzuma ikibazo cy’imigano yatewe ivugwaho guteza inzara abaturage

sangiza abandi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga baravugako imigano yatewe ku nkike z’ikibaya cya Kabingo bahingangamo iri kubahombya kuko yatewe mu mirima yabo ikabonera nyamara nta mugezi uhari bakaba batacyeza nk’uko byahoze.

Iki kibaya cyatewemo imigano abaturage bari basanzwe bahingamo ibihingwa bitandukanye byiganjemo imboga ariko kiza guterwamo imigano nyamara nta mugezi mugari uhari ibyo abaturage bavuga ko byabateye igihombo kuko batagihinga ngo beze nk’uko byahoze.

Umwe mu baturage yagize ati “Iki kibaya twagihingagamo ariko twabonye baza tarema imigano nyamara nta mugezi mugari uhari wo kubungabungwa ariko baraje bagatera imigano ku karima k’umuturage ubu urabona atari inzara?’

Kuva iyi migano yaterwa ku nkike z’iki kibaya aba baturage baravuga ko umusaruro babonaga wagabanyutse ndetse bamwe mu bari bahafite imirima imigano yarahatwaye n’abakiyihafite ngo barahinga imigano ikabonera ntibeze nk’uko byahoze.

Undi muhinzi yagize ati“imigano irona cyane ifite imizi iragenda ikahumisha ntushobora guteramo imyaka ngo ikunde.Mbere yo guterwa kw’iyi migano ibijumba twasaguriraga isoko rya muhanga byavaga ino aha cyane ubu rero byararangiye nta kijumba tukibona n’imigozi yarumye ,kuko no mu mirima yange hagiyemo imigano 15 iteyemo hagati ubu navuyemo kuko igenda isatira hose kuko imigano ibyara kurusha igisheke“.

Mugenzi we ati”Iyi migano igira imizi aho igeze iragandara ikaba minini cyane nta bwo tubona uko tuhahinga imizi iba yahanyunyuje,imigano yaduteje inzara“.

Aba bavuga ko hari igishanga cya Karayi kinyuramo imigezi wa Nyagako ,Gatare na Nyarubuye ,bityo ari ho hagakwiye guterwa imigano kubera ingano y’iiyo migezi ,aho kuza kuyitera muri icyo kibaya cyabo kitarimo n’amazi kuko kuyihatera byakururiye benshi mu bukene no kurya bibagoye.

Bagasaba ko imishinga nk’iyi yajya ishyirwa mu bikorwa habanje kurebwa no ku nyungu z’abaturage kuko batiyumvisha uburyo ikibaya kitagira imigezi giterwamo imigano kandi ari ho abaturage bahinganga ibibatunga.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabiye Radio1 ducyesha iyi nkuru ko bagiye gusuzuma ngo harebwe icyakorwa kuko nk’ubuyobozi badashobora gukora ikintu cyateza inzara abaturage.

Yagize ati “Ntabwo twakora ikintu gishobora guteza abaturage inzara ntabwo bishoboka kuko n’iyo mishinga y’imigano iba yakozwe hagamijwe gukemura ikibazo cyagaragaye aho hantu.Ubwo abantu bareba impamvu bavuga ko yenda bibabangamiye haba harimo ikibazo tukagikemura kuko n’ubundi ibyo dukora ni mu nyungu z’abaturage”

Gutera imigano ku nkengero z’ibiyaga n’imigezi ni gahunda igamije kubungabunga ibidukikije nk’ibishanga n’imigezi mu gufata ubutaka kuburinda isuri.Gusa aba baturage bo bafite imirima mu kibaya cya Kabingo basanga uko bigaragara aha hatari hagenewe iyi gahunda yo guterwamo imigano.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]