sangiza abandi

‘Ndagukunda kurenza ibyo amagambo yasobanura ‘ Weasel yifuriza isabukuru Teta Sandra

sangiza abandi

Umuhanzi Weasel Manizo wamamaye mu itsinda rya Goodlife muri Uganda, yateye imitoma umugore we Teta Sandra ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Weasel yasangije abamukurikira amafoto atatu ya Teta Sandra, maze ayaherekesha amagambo agira ati “ Isabukuru y’amavuko nziza ku Mwamikazi w’umutima wanjye , Teta Sandra, buri munsi ndikumwe nawe ni umugisha, uri inshuti yanjye y’akadasohoka , uri imbaraga zanjye ndetse ukaba impamvu nyamukuru ituma mwenyura.”

Weasel yakomeje ashimira Teta Sandra uwo ariwe ndetse amwibutsa ko urwo amukunda atabona amagambo arusobanura.

Ati “ Warakoze kuba wowe, Ndagukunda kurenza ibyo amagambo yasobanura”

Teta Sandra na Weasel bamaze imyaka itandatu barushinze kuko batangiye kubana nk’umugabo n’umugore muri 2019. Urugo rwabo Imana yaruhaye Umugisha aho aba bombi bafitanye abana babiri.

Teta Sandra wujuje imyaka 33 y’amavuko yifurijwe isabukuru nziza n’umugabo we Weasel mu gihe muri uyu mwaka urugo rwabo rwagiye rurangwa n’intonganya  ndetse n’amakimbirane ya  hato na hato.

Aiko kuva mu minsi ishize   basigaye bagaragara  mu ruhame bari kumwe ndetse akanyamuneza ari kose.

WEASEL YIFURIJE ISABUKURU NZIZA TETA

Photos:

[fluentform id="3"]