Uwavuga ko ijoro ryabaye rirerire ku muntu wese ufite aho ahuriye n’ikipe ya APR FC ntabwo yaba abeshye bitewe n’ibyabereye mu Nkera y’Abahizi yateguye, ibirori byagaragaye ku rwego rwo hasi cyane.
Hateguwe icyumweru cyiswe Inkera y’Abahizi aho APR FC yagiteguye yateguyemo ibikorwa bitandukanye birimo imikino ya gicuti nk’irushanwa ryiswe ‘APR Preseason Tournament’, kwerekana abakinnyi n’imyambaro bazambara n’ibindi.
Umunsi ufungura iki cyumweru bakinnye na Power Dynamos bayitsinda 2-0, gusa indi mikino itatu yakurikiyeho barayitsinzwe (AS Kigali, Police FC na Azam FC), aha ni naho havuye imvugo ngo “APR FC yateguye Inkera y’Abahizi idafite abo guhiga.”
Ni agahinda ku bakunzi ba APR FC bitewe n’uburyo ibi birori byateguwemo aho byari ku rwego ruciriritse.
Ni gute Intare batinya yisanze aha hantu?
APR FC ni ikipe ubusanzwe yubashywe kandi itinyitse mu ngeri zose kuko ibikorwa bya yo birivugira, ndavuga ibikombe imaze kwegukana kongeraho ko ari ikipe ya gisirikare ibintu byose byakabaye biri ku murongo.
Gusa ubu siko bimeze abantu batangiye kubona aho bahera bayinenga kuko ibyo yakoze itari ibimenyereweho.
Abafana barabuze ku kibuga burundu
Kuva iri rushanwa ryatangira uhereye ku mukino wa Power Dynamos, ubwitabire bw’abafana bwari hasi cyane, iki kikaba icyimenyetso cy’uko ubukangurambaga butakozwe uko bikwiye.
Ku mukino wa Power Dynamos wabonaga abafana ari bake, imikino yakurikiyeho yabereye kuri Kigali Pele Stadium nta n’umwe wayujuje, ejo hashize ibirori bisozwa muri Stade Amahoro, iyo umuntu ashirika ubute yari kubara abafana bitabiriye kuko bwo bari bake cyane.
Ni ibintu bidasanzwe kuri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ko ibura abafana ku rwego rungana gutya, bivuze ko ubukangurambaga bwari hasi cyane.
Amakuru atizewe neza ni uko amafaranga yo gukora ubukangurambaga yaba yaratanzwe ariko hakagira uyakubita umufuka akisangirira n’inshuti ze.

Ni gute APR FC yateguye inkera y’Abahizi idafite abo guhiga?
Ibindi tube tubishyize ku ruhande, ikintu cyababaje umukunzi wa APR FC wese ni uburyo iyi kipe yananiwe gutsinda umukino n’umwe mu irushanwa yiteguriye, aho yasoje ifite akayabo k’amanota 0/9.
Ikindi kigiteye impungenge abakunzi b’iyi kipe ni uburyo umutoza ayisoje atarabona 11 be ashobora kujya yifashisha, ni mu gihe hari n’abakinnyi bagaragaza ko batari ku rwego rw’iyi kipe.

Miss Naomie n’Abavandimwe be APR FC yarabitabaje ariko icyuho kiragaragara
Mu rwego rwo kumurika imyambaro ikipe ya APR FC izambara umwaka utaha w’imikino 2025-26, iyi kipe ya APR FC yakoresheje itsinda rya MacKenzie ribarizwamo Miss Nishimwe Naomie n’abavandimwe be.
Ni ibintu benshi bashimye igitekerezo ariko na none bagaye uburyo byakozwemo.
Aba bakobwa bagaragaye mu mwambaro w’Uruganda rwa TK izambika abafana ni mu gihe ikipe yo izambara imyenda ya Joma.
Gusa iyo urebye imyambaro bari bambaye benshi banenze uburyo ahubwo yasaga n’aho ari yo yari ibambaye.
Yari minini itabakwiriye hibazwa impamvu batabakoreye imyambaro ibakwira aho kubambika ikanzu-bupira.
Ikindi cyagarutsweho ni uburyo hifashishijwe abakobwa gusa mu kwerekana iyi myambaro kandi n’abahungu bazayambara, byari kuba byiza n’abahungu iyo bagira uwo bakoresha mu kuyerekana.
Kuba wenda ikipe izambara imyenda ya Joma abafana bakambara iya TK, nta kibazo gusa iyo urebye usanga ari imyenda idasa, idahuye muri make iratandukanye.



APR FC yerekanye abakinnyi mu buryo buciriritse
Ubanza ari yo kipe kuri iyi Si yakoze agashya ko kwerekana abakinnyi muri screens zo kuri Stade hifashishijwe amafoto kandi abakinnyi bahibereye.
Byari byoroshye cyane ko iyi kipe yerekana abakinnyi ihamagara umwe, umwe agasohoka agasuhuza abafana ariko yaratunguranye ibikora mu buryo buciriritse.
Ubwo MC yavuga ko bagiye kwerekana abakinnyi na nimero bazambara, abantu bari bazi ko agiye kubahamagara hagasohoka umwe kuri umwe, gusa batunguwe no kubona bashyizemo amafato ya bo muri Screens zo muri Stade Amahoro aba ari ho baberekanira.









