Umuyobozi w’Ishami ry’Imiturire mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), Eng. Emmanuel Ahabwe, yasobanuye uko gutuza abantu mu Mudugudu w’Icyitegererezo bikorwa, ku buryo hari abahabwa aho gutura bakahegukana mu gihe abandi batizwa gusa.
Yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, agaragaza ishusho yo gutuza abaturage ku mudugudu.
Yasobanuye ko uwatujwe na Leta mu nzu yo mu Mudugudu w’Icyitegererezo, ashobora kuyegukana ikaba iye akanahabwa n’ibyangombwa byayo mu gihe hari uruhare afitemo nko kuba yubatse mu butaka bwe.
Ati: “Hari igihe usanga Leta yubatse mu butaka bw’umuturage, yari yifitiye ubutaka icyo yaburaga ni ibyubakwaho kugirango inzu yuzure, icyo gihe iyo nzu iba ari iy’uwo muryango, Leta irayiwegurira, yemerewe no guhabwa ibyangombwa.”
Ni mugihe umuryango watujwe nta ruhare rwawo ruriho, uhabwa inzu ariko ikaguma ari iya Leta. Abatujwemo bafatwa ko batijwe inzu mu gihe kitazwi ndetse bakaba bayisubiza mu gihe bavuyemo. Aba ntibaba bafite ibyangombwa byayo ndetse ntibemerewe kuyikodesha cyangwa kuyigurisha.
Ati: “Baratizwa kugeza igihe bazabona ubundi buryo cyangwa abavuye aho hantu, iyo bayivuyemo iba ari iya Leta. Ntabwo bahabwa ibyangombwa kugirango babe bayikoresha ibindi. Inzego z’ibanze zishaka undi muryango ukeneye gufashwa, ugatuzwa muri iyo nzu ikaguma ari iya Leta.”
Ni bande batuzwa mu nzu zo mu midugudu y’icyitegererezo?
Imidigudu y’Icyitegererezo yubakwa na Leta muri site z’imiturire, igatuzwamo abagenerwabikorwa b’ingeri zitandukanye barimo abari batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abatuye ahatatanye n’izindi ngo zibabaje kurusha izinda Leta iba yaremeye gutuza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), kigaragaza ko kwimura abantu ahashyira ubuzima bwabo mu kaga n’abatuye ahatatanye, biri mu ntego Igihugu cyihaye muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST2.
Imibare igaragaza ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda, NST1, cyarangiye hari ingo 20,643 zakuwe ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ubu hakaba hari intego, yo gusoza icyiciro cya Kabiri (NST2) hiyongereyeho izindi nibura ibihumbi bitandatu, kuko hifuzwa izigera 26,732.
Ni mu gihe kandi ku ngo zitatanye, icyiciro cya mbere cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1 yarangiye himuwe ingo 144,628, hakaba hifuzwa kongerwaho ingo 32,000 muri NST2 kuko hifuzwa nibura izigera ku 176,628.
Kuva mu 2016 kugera 2021, u Rwanda rwari rumaze gutuza abantu mu midugudu y’icyitegererezo igera kuri 82 iherekejwe n’ibindi bikorwa remezo n’imishinga y’amajyambere itandukanye.











