sangiza abandi

Niba uhita usinzira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kakubayeho: Dore ibyo ukwiye gukora

sangiza abandi

Ku bantu benshi, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina usanga umubiri uba wacitse intege wananiwe ku buryo bahita bumva basinzira. Ibi ni ibintu bisanzwe biterwa n’imihindagurikire y’imisemburo ndetse n’imbaraga umubiri uba umaze gukoresha. 

Nubwo guhita usinzira ako kanya atari ikibazo kuri buri muntu, inzobere mu buzima bw’imyororokere zigaragaza ko hari ibikorwa byoroshye umugore cyangwa umugabo aba akwiye gukora nyuma y’imibonano mpuzabitsina kugira ngo arinde ubuzima bwe, cyane cyane ubuzima bw’imyanya ndangagitsina n’imiyoboro y’inkari.

Kimwe mu byo ukwiye kubanza gukora urangije kwiha akabyizi ni ukujya kunyara kuko bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’imyanya y’inkari. Impamvu ni uko mu gihe cy’imibonano, bagiteri cyangwa mikorobe zishobora kuva ku ruhu cyangwa mu gice cy’imyanya ndangagitsina zikagera hafi y’umuyoboro w’inkari.

Ubushakashatsi bwerekana ko abagore bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara z’imyanya y’inkari (Urinary Tract Infection – UTI) kurusha abagabo bitewe n’uko umuyoboro w’inkari wabo ari mugufi. 

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru ‘American Journal of Obstetrics & Gynecology’ bugaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi ntukore isuku ihagije ari kimwe mu bintu bishobora kongera ibyago bya UTI ku bagore.

Nubwo kunyara nyuma y’imibonano bidakuraho burundu ibyago byo kwandura iyi ndwara, bishobora gufasha gusukura umuyoboro w’inkari no kugabanya amahirwe ya bagiteri zishobora kuwugeramo.

Ikindi abantu bagirwa inama cyo gukora basoje kwiha akabyizi ni ukunywa amazi no kwita ku isuku

Nyuma y’imibonano, umugore ashobora kunywa amazi kugira ngo afashe umubiri kongera amazi watakaye kandi byongere amavangingo mu gihe cyo gutera akabariro. Kunywa amazi ahagije bifitanye isano no kugira ubuhehere buhagije no kugira amavangingo bituma abari muri iki gikorwa barushaho kuryoherwa.

Ikindi kandi mu gihe usoje iki gikorwa uba ugomba kujya kwisukura mu myanya y’ibanga ukoresheje amazi meza kandi ukurinda gushyira cyangwa gukoresha iyindi miti mu myanya y’ibanga. Aho ni ku bagore.

Impamvu abantu bahita bagira ibitotsi nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Iyo umuntu arangije imibonano mpuzabitsina, umubiri usohora imisemburo itandukanye ituma umuntu yumva aruhutse kandi ashaka gusinzira.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuhanga mu by’ubuzima bw’imyororokere, Brody & T. H. C. Kruger bwerekanye iyo abantu barangije gutera akabariro umubiri ukora umusemburo wa prolactin ubwikube inshuro 4 k’uwo umuntu umubiri w’umuntu ukora iyo yikinishije. Uyu musemburo uhita utuma ubwonko bushaka kuruhuka bigatuma umuntu agira ibitotsi bitari bisanzwe.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 460 bari hagati y’imyaka 18 na 70 bwerekanye ko 64% by’abantu bahita basinzira neza kandi n’ibitotsi byabo bikagira umwimerere mwiza (sleep quality) nyuma yo kurangiza.

Bwerekana kandi ko mu gihe umuntu asoje kwiha akabyizi umubiri uhagarika gukora umusemburo wa cortisol utera umuhangayiko bigatuma umubiri uva mu cyiciro cyo kubabara ugahita winjira mu cyiciro cyo kumva ushaka kuruhuka.

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kandi umutima, umubiri n’ubwonko bikoresha ingufu nyinshi (glycogen) mu mikaya, rero umubiri uba ugomba kuruhuka kugira ngo usubizeho izo ngufu zatakaye.

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ukwiye kubanza ugakora isuku mu myanya y’ibanga ukananywa amazi mbere yo gusinzira

Photos:

[fluentform id="3"]