sangiza abandi

Perezida Kagame mu Bakuru b’Ibihugu bazitabira Transform Africa muri Guinée-Conakry

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame ari mu Bakuru b’Ibihugu bazitabira Inama ya Transform Africa, itegerejwe kubera mu Mujyi wa Conakry muri Guinée, tariki ya 12-14 Ugushyingo 2025.

Iyi nama izahuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abaminisitiri, abanyenganda, abahanga udushya, ibigo by’ubucuruzi, abashoramari mu nzego zitandukanye, n’imiryango mpuzamahanga. Izabera muri Radisson Blu Hotel i Conakry.

Transform Africa Summit ya 2025 izaganirirwamo urugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika, hibandwa cyane ku kubyaza umusaruro no kwagura ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence, AI].

Ni ku nshuro ya karindwi iyi nama igiye kuba nyuma y’uko iyagombaga kubera mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya muri Kanama 2024, yasubitswe.

Inama ya Transform Africa itegurwa n’Ihuriro ry’Ibigo by’Ikoranabuhanga bigamije ubufatanye bwo guteza imbere Ikoranabuhanga mu bihugu bya Afurika, Smart Africa Alliance.

Iheruka yabereye muri Zimbabwe muri Mata 2023. Icyo gihe yahurije hamwe abagera ku 2000, baganira ku mpinduka zizanwa n’ikoranabuhanga no kuriteza imbere.

Kugeza mu 2023, abarenga 15000 bari bamaze kwitabira Transform Africa kuva yatangira mu 2013.

Iyi nama ifite intego yo kubakira ku ikoranabuhanga nk’inkingi y’iterambere ry’imibereho myiza, korohereza abantu gukoresha ikoranabuhanga hifashishijwe umuyoboro mugari w’itumanaho (broadband) no kubakira iterambere ridaheza ku ikoranabuhanga.

Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Mali, Gabon na Burkina Faso, yiyongereyeho n’imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Yagiye yagukira no mu bindi bihugu ndetse ininjira mu mikoranire n’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga bisaga 30 birimo Facebook, Microsoft na Huawei.

U Rwanda rwakiriye Inama ya Transform Africa mu 2019. Icyo gihe yagaragayemo udushya dutandukanye turimo n’imurikwa rya robot ya ‘Sophia’, yagaragaje ubushobozi bwo kwitegereza no kumenya abantu, kuvuga no kugaragaza ibimenyetso by’umubiri nko kumwenyura.

Photos:

[fluentform id="3"]