sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Massad Boulos ku mutekano w’Akarere

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, baganira ku bikorwa bigamije kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika binyuze ku rubuga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu gukomeza guteza imbere amahoro arambye, umutekano n’ubufatanye bw’Akarere ndetse banasuzuma uko ibikorwa bya dipolomasi n’ubwiyunge bikomeje gushyirwa mu bikorwa.

Ibiganiro birebana n’iyi ngingo, bimaze igihe biganirwaho n’impande zombi, kuko no kuwa 8 Mata 2025, ubwo Perezida Kagame yakiraga Massad i Kigali biri mu byo bagarutseho.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyira imbaraga mu biganiro bigamije gukemura ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tariki 3 Mata 2025, uyu mujyanama wa Trump, Massad Boulos, yasuye RDC, maze ashimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gufasha gukemura amakimbirane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisanganywe ubutwererane bumaze imyaka isaga 60, ndetse ibihugu byombi bifitanye ubufatanye n’imikoranire igamije guteza imbere abaturage ahanini binyuze mu mishinga itandukanye y’iterambere.

Photos:

Photos: Village Urugwiro

[fluentform id="3"]