Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhuza abantu no guteza imbere abatuye icyaro, by’umwihariko irya Telefoni.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga rya Telefoni ngendanwa n’ibijyanye naryo (Mobile World Congress – MWC).
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka mike ishize, Afurika yavuye ku rwego rwo kuba yariri mu bwigunge bwo kutagira ikoranabuhanga, igera ku rwego rwo kugira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone ngendanwa.
Ati “Murandasi na telefoni zigezweho byabaye ibikoresho by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi, biteza imbere ubucuruzi, uburezi, imari n’izindi nzego z’ingenzi.”
Yatanze urugero rw’uko Mobile Money mu Rwanda zagize uruhare rukomeye mu guteza imbere gahunda yo guha abantu bose amahirwe angana mu bijyanye n’imari.
Ati “[Mobile money] yateje imbere ubucuruzi buciriritse ndetse n’abagore bakora ubucuruzi, inafasha guhuza abaturage batuye mu byaro n’ubukungu rusange bw’Igihugu.”
Perezida Kagame avuga ko bigaragaza neza ko guhanga udushya atari iby’abantu bamwe gusa ahubwo bishobora kugera kuri bose binyuze mu gutanga amahirwe angana.
Yanagarutse Kandi ku Bwenge Buhangano, AI, avuga ko naryo ririmo guteza imbere Afurika mu nzego zose, ndetse rikaba rifite ubushobozi bwo guhindura byinshi birimo serivisi z’ubuzima, ubuhinzi, uburezi n’ibindi.
Nubwo ariko hari intambwe imaze guterwa, Perezida Kagame yagaragaje impungenge ko abantu bake muri Afurika ari bo bagira amahirwe yo gukoresha iri koranabuhanga ugereranyije n’impuzandengo y’Isi, asaba ko iki cyuho cyakurwamo.
Ati” Iki cyuho kigumyemo, iri koranabuhanga rigamije kongerera abantu amahirwe rizaba intandaro yo kuzamura ubusumbane.”
Yibukije ko ibiganiro nk’ibi bikwiye gushyira imbere uburyo ikoranabuhanga n’ubumenyi byagera ku bantu bose, bityo bigatanga umusaruro mu iterambere rirambye.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Paula Ingabire, yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere internet yihuta (4G), aho mu myaka ibiri ishize abakoresha 4G bavuye kuri 500,000 bagera kuri miliyoni 5.
Ati “ Muri iyo ntumbero, MTN Rwanda yatangije serivisi za 5G, ikindi cyiciro cy’iterambere ry’ikoranabuhanga.”
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibigo by’Itumanaho rya Telefoni ngendanwa (GSMA), Vivek Badrinath, yashimye uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere mu buryo butangaje mu ikoranabuhanga.
Ati” U Rwanda ruri kwerekana ko rushobora kuba igihugu cy’icyitegererezo ku Mugabane wa Afurika. Ibi bigaragarira mu buryo serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’uko bihindura imibereho y’abaturage. Ibi byose bishingiye ku buyobozi bwiza bwawe Nyakubahwa Perezida Kagame.”
Iyi nama y’iminsi itatu itegurwa n’Umuryango Udaharanira inyungu wa Global System for Mobile Communications Association (GSMA), yahurije hamwe ibigo by’ubucuruzi bisaga 300 bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa.















