Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko hari abakerensa ubushobozi bw’ibihugu birimo n’u Rwanda, bagaragaza gushidikanya ko bidashobora kwakira kwakira amarushanwa akomeye ku rwego rw’Isi, nka Shampiyona y’Isi y’Amagare, avuga ko iyo mitekerereze itakijyanye n’igihe.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Inteko Rusange ya 194 y’Impushyirahamwe y’Umukino wo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI) yateraniye bwa mbere muri Afurika.
Iyi nama yabaye mu gihe i Kigali hari gukinirwa Shampiyona y’Isi y’Amagare, na yo ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.
Ni inama yamurikiwemo raporo y’iri shyirahamwe ku bihugu binyamuryango, inaberemo amatora y’uzariyobora muri manda y’imyaka ine, aho David Lappartient yongeye kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi.
Perezida Kagame yashimye iterambere ry’umukino w’amagare muri Afurika n’impinduka wazanye ku buzima bw’abaturage n’iterambere rya Siporo kuri uyu mugabane n’u Rwanda rudasigaye.
Ati “Mu Rwanda twashyize imbaraga mu guteza imbere umukino w’amagare nka siporo. Ndashimira abafatanyabikorwa bakoranye natwe mu kubikora.”
“Izi mbaraga zahinduye Tour du Rwanda rimwe mu masiganwa ari ku isonga muri Afurika ndetse byashyize ifatizo ku iterambere ry’umukino.”
Perezida Kagame yavuze ko siporo yabaye umuyoboro w’iterambere, ndetse itanga n’amahirwe atandukanye.
Ati “Kwakira ibikorwa biri ku rwego rw’Isi byihutisha iterambere, ndetse bigakuba inyungu ibivamo.’’
Perezida Kagame yakomoje ku bumva ko ibihugu nk’u Rwanda bidashobora kwakira amarushanwa akomeye yo ku Isi, avuga ko bafite imyumvire ya kera.
Yagize ati “Iyo Afurika cyangwa ikindi gihugu kitazwi gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, habamo gushidikanya ndetse kenshi bamwe bakifuza ko cyacyamburwa. Ku bumva ko kwakira ibikorwa byo kuri uru rwego bigomba kwiharirwa na bake, iyo myumvire ntikijyanye n’igihe ndetse ntikwiye.”
Perezida Kagame yavuze ko mu bihugu 108 bihatanye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare harimo umubare munini w’abakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Afurika yonyine ifite ibihugu 36, bituma igira umubare munini w’ibyitabiriye mu mateka yayo. Twishimiye abakinnyi n’abafana bavuye hafi na kure kugira ngo babe bari hano.’’
Perezida Kagame n’u Rwanda yashimiwe uruhare rwe mu kwandika amateka yo kwakirira Shampiyona y’Isi y’Amagare muri Kigali.
Mu izina ry’ibihugu byitabiriye iyi nama, Perezida wa UCI David Lappartient, yagize ati “Ntituzigera twibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyawe cyiza.”
David Lappartient yavuze ko yanyuzwe n’uko Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 n’inama yayo ya 194 bibereye bwa mbere muri Afurika.
Ati “Nishimiye ko yabereye hano mu Rwanda. Iki cyumweru muri Kigali kirihariye kuri twese. Ni urwibutso tuzasigarana iteka.”
Iyi nteko Rusange ya UCI yabereye i Kigali yanditse amateka yo kuba iya kabiri yitabiriwe n’ibihugu byinshi [132], nyuma y’iyabereye i Glasgow [yitabiriwe na 151] muri Ecosse mu 2023.








