sangiza abandi

Perezida Kagame yasabye abayobozi barahiye kumva uburemere bw’inshingano bahawe

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, abasaba kuzirikana uburemere bw’inshingano bahawe.

Ni umuhango wabaye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée barahiye kuri uyu munsi kubera ko batari barahiranye n’abandi tariki ya 25 Nyakanga 2025, bitewe n’uko bari mu nshingano z’akazi hanze y’Igihugu.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda we aherutse gushyirwa mu nshingano n’Inama y’Abaminisitiri.

Mu ijambo rya Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yibukije abayobozi barahiriye inshingano ko bagomba kuzirikana uburemere bwazo, no kwibuka ko babikorera Abanyarwanda.

Ati” Ugomba kuba wumva inshingano n’uburemere bwayo, inshingano ni ibyo dukorera Abanyarwanda, dukorera igihugu natwe turimo, ariko ntabwo ari twe twikorera, dukora kugirango tugeze byinshi ku bandi, abandi iyo byagenze neza, iyo igihugu kigenda neza ubwo nawe uba urimo.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kumva uburemere bw’inshingano hakurikiraho kugira ubumenyi bugendana no kugira umutima wo kubikora.

Ati” Akenshi bikunda kuvanga abantu bakibwira ko iyo ufite ubumenyi biba bihagije, ntabwo aribyo hagomba kuba hariho wa mutima wo gukoresha uri inyuma y’ubwo bumenyi kugirango wuzuze za nshingano z’ibanze.”

Umukuru w’Igihugu yakomoje ku bayobozi buzuza ndetse n’abatuzuza inshingano bahabwa.

Ati” Ndagirango nibutse ko ibyo tubisubiyemo kenshi kandi kutabyuzuza nabyo bigaruka kenshi ku bantu batandukanye. Ariko uyu niwo mwanya wo kwibutsa iyo abantu barahiye nk’uku kumva ko dukwiriye guhora dutera imbere.”

Umukuru w’Igihugu yakomoje ku makosa akunze kwisubiramo mu bamwe mu bayobozi, avuga ko ubu butumwa butabagenewe gusa abarahiye uyu munsi ahubwo ari no kwibutsa abarahiye mbere.

Ati” Mu buzima abantu bakora amakosa nk’abantu bigahita, ariko iyo usubiyemo amakosa amwe kenshi icyo kiba cyabaye ikindi kibazo, iba yabaye indwara igomba gushakirwa umuti. Ntabwo abantu baberaho gukora amakosa.

Iyo byabaye amakosa abantu basubiramo kenshi ubwo biba byabaye ikindi kibazo, biba byabaye bimwe twavugaga y’uko mu nshingano bafite baba bireba bitekereza gusa kurisha uko bareba Abanyarwanda cyangwa igihugu.”

Yashoje ashimira abamaze kurahira ati “Ndizerako tuzakorana neza uko bikwiye”.

Yabibukije ko ari ingenzi gufashanya aho umwe yasobwe undi akamufasha bikuzuzwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]