sangiza abandi

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku isanzure i Paris

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame, ari i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Iby’isanzure (International Space Summit) ihuriyemo abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, inzego mpuzamahanga, abahanga ndetse n’abahagarariye abikorera.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 9 Nzeri 2026, ikazasozwa ku wa 10 Nzeri, yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage.

Mbere y’uko iyi nama itangira, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Khaled El-Enany, Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, aho baganiriye ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’uyu muryango.

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye mu nzego zirimo uburezi, siyansi n’ikoranabuhanga, umurage ndangamuco ndetse no kubungabunga amateka.

Muri iyi nama, abayobozi n’impuguke baribanda ku cyerekezo cy’urwego rw’iby’isanzure ndetse n’uruhare rushobora kugira mu iterambere ry’ubukungu n’ubumenyi.

Hazaganirwa ku bukungu bushingiye ku isanzure, ubushakashatsi bwa siyansi, ikoranabuhanga ndetse n’imikoreshereze irambye y’isanzure, mu gihe uru rwego rukomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga.

Kimwe mu biganiro bizitabwaho cyane muri iyi nama ni icyerekeye Afurika n’uruhare rwayo mu iterambere ry’iby’isanzure.

Hazasuzumwa uburyo ibihugu bya Afurika byakoresha ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure mu kwihutisha iterambere, guteza imbere ubushakashatsi no kongera ubushobozi bw’abahanga n’inzego z’ikoranabuhanga.

Abazayitabira kandi bazaganira ku buryo Afurika yarushaho kugira ijambo mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga agenga imikoreshereze y’isanzure, mu gihe uru rwego rugenda ruba ingenzi ku bukungu bw’isi.

Iyi nama ibaye mu gihe ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure rikomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, birimo amakuru akomoka ku byogajuru n’ikoranabuhanga ryo mu isanzure bifasha mu itumanaho, ubuhinzi, gukurikirana imihindagurikire y’ikirere, iteganyagihe, kurengera ibidukikije no gutegura ingamba zo gukumira no guhangana n’ibiza.

Kwitabira iyi nama biha u Rwanda umwanya wo gukomeza kugaragaza icyerekezo cyarwo mu gukoresha siyansi n’ikoranabuhanga nk’ibikoresho by’iterambere, ndetse no gukorana n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga mu guteza imbere uru rwego.

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku hazaza h’iby’isanzure i Paris
Inama ya International Space Summit iri kubera i Paris mu Bufaransa

Photos:

[fluentform id="3"]