sangiza abandi

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano w’ubukungu

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uri i Riyadh muri Arabie Saoudite, yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu biganiro bigaruka ku kwimakaza umutekano w’ubukungu, (economic security).

Ni ibiganiro byabereye mu nyubako ya King Abdulaziz International Conference Center, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa X rw’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro.

Ibi biganiro byagarutsweho mu nama mpuzamahanga izwi ku izina rya Future Investment Initiative (FII), yatangijwe mu mwaka wa 2017, mu gihugu cya Arabie Saoudite.

Iyi nama ihuriramo abashoramari, abashakashatsi n’abayobozi b’ibihugu bo hirya no hino ku isi, bagamije kurebera hamwe uburyo ishoramari rishobora gufasha Isi kugera ku bukungu burambye kandi buringaniye.

Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, haganiriwe ku nsanganyamatsiko igaruka ku cyo bisaba kugirango habashe kwimakazwa umutekano w’ubukungu uhamye ku Isi.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yashimangiye akamaro ko kongera gusuzuma ishusho y’ubucuruzi mpuzamahanga, agaragaza ko hakenewe uburyo bunoze kandi bwubakiye ku buringanire, bushobora gufungura amahirwe y’iterambere rirambye ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Iyi nama ya FII yitabiriwe n’abarenga 7,000 barimo abayobozi b’ibihugu barenga 20, abayobozi b’ibigo bikomeye ku Isi, n’abashoramari mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko izasoza tariki ya 30 Ukwakira 2025 ndetse ikazagaragarizwamo amasezerano y’ishoramari n’imishinga mishya izashyirwa mu bikorwa hirya no hino ku Isi.

Photos:

[fluentform id="3"]