Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ari i Buruseri mu Bubiligi aho yitabiriye inama Mpuzamahanga ya kabiri ya Global Gateway Forum 2025, yiga ibijyanye n’ishoramari.
Iyo nama, iyobowe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, izamara iminsi ibiri, kuva tariki ya 10‑11 Ukwakira 2025.
Ni inama yahurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’inzego mpuzamahanga, abikorera n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Mu bandi bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama harimo Felix Tshisekedi wa RDC, Jao Lorence wa Angola na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.
Isanzwe itegurwa na Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi (European Commission), ikaba yaratangijwe mu 2021, hagamijwe guteza imbere ubufatanye hagati y’Uburayi n’ibindi bihugu byo ku Isi, mu bijyanye n’ishoramari mu miyoboro y’iterambere rirambye (sustainable infrastructure).
Kuri iyi nshuro iyi nama iri kwiga ku buryo bwo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije Isi binyuze mu guteza imbere ubuhuza bw’Isi (global connectivity).
Komisiyo y’Uburayi yatangaje ko izongera ubushobozi mu gutera inkunga uyu mushinga, aho yiteguye gushora miliyari 400 z’Amayero mu rwego rwo kugeza ku bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere imiyoboro ijyanye n’itumanaho, ingufu, ubwikorezi, n’ikoranabuhanga.
Ku ruhande rw’u Rwanda, inama nk’iyi ifasha mu gutsura umubano w’imikoranire hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bw’u Burayi, by’umwihariko mu bijyanye n’ishoramari, ikoranabuhanga n’ubuzima bw’imibereho y’abaturage.
Inama ya Global Gateway Forum 2025 iteganyijwe kurangira kuwa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2025.







