sangiza abandi

Polisi yafashe abagabo 5 babeshyaga ko ari abakozi ba REG bakiba insinga z’amashanyarazi

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu batanu bazwi ku izina ry’abahigi  bibaga  ibikoresho by’amashanyarazi ndetse bakanakata insinga zitwara amashanyarazi mu ngo z’abaturage.

Ni nyuma y’uko abaturage bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali bagaragarije Polisi  ikibazo cy’abantu baca insinga z’amashanyarazi bigatuma ingo zabo ndetse n’ibice bimwe byo muri uyu Murenge bibura umuriro, ndetse bigateza umwijima ushobora kwitwikirwa n’abajura bakabiba.

Imaze kumenya iki kibazo,  Polisi yaragihagurukiye guhera tariki ya 21 Kanama kugeza tariki 9 Nzeri 2026  hafashwe aba bagabo batanu. 

Bafatanywe bimwe mu bikoresho birimo imyambaro ya Sosiyete Nyarwanda ishinzwe Ingufu (REG), birimo amapense, inkweto , mubazi (cash pawa), imikandara bambara burira amapoto,  insinga z’amashanyarazi, ndetse n’ibindi bitandukanye

Polisi yatangaje ko ibi basanganywe babyibye ku mapoto y’amashanyarazi aho babeshyaga abaturage ko ari abakozi ba REG bari mu bikorwa byo gukora umuriro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimye abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa, aboneraho kubasaba kujya bagira amakenga ku bantu burira amapoto bavuga ko ari abakozi ba REG.

Ati “Aho abaturage bababonye bajye batanga amakuru kuri Polisi kuko byagaragaye ko baba ari abajura biba insinga z’amashanyarazi bigatuma umuriro ubura, ibi kandi bishobora no kuba intandaro z’ibikorwa bihungabanya umutekano mu gace umuriro wagiye.”

CUP Gahonzire kandi yasabye abaturage kujya bitondera abantu babaka amafaranga babeshya ko bazabagezaho umuriro ku mafaranga make.

Ati “Aba nabo ni abatekamutwe bagamije kwiba abaturage, mujye mutanga amakuru aho mu babonye bafatwe bahanwe.”

Polisi y’u Rwanda yihanangirije bene abo bajura bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ko batazihanganirwa kuko ari abanzi b’iterambere ry’igihugu. 

Abacuruzi bagura ibyo bikoresho na bo baburiwe  kuko  hari ubwo usanga babigura n’abajura nyuma bakabigurisha abaturage.

CIP Gahonzire yagize ati “Uzajya asanganwa ibikoresho by’amashanyarazi atagaragaza aho yabikuye nawe azajya afatwa nk’umujura abihanirwe.”

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Photos:

[fluentform id="3"]