Ibyihariye

Madamu Jeannette Kagame yasabye abashinga ingo bakiri bato kwirinda irari n’ikindi cyasenya urugo ahubwo bakubakira ku kizere.
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwitegura gushakana guha agaciro impamvu yo kubana kurusha gutegura ibirori by’ubukwe gusa, biba umunsi umwe
Abakirisitu bo mu itorero Omega Church, riherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, bahuriye mu giterane, ‘Rwanda Shima Imana’, bayishima ku byo imaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka 31 ishize ,u Rwanda ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatoreye Dr Ngoga Shema Fabrice, kuba Perezida wa ryo, mu matora atari afite uwo bahanganye, akaba agiye kuyobora muri manda y'imyaka ine(2025-2029)
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ryabanya-Qatar baturutse muri kigo cya Qatar Leadership Center, abasaba nk’abayobozi gukora ibikorwa bifite akamaro batitaye ku makosa, kuko gukosa bisanzwe, ahubwo ari uguhaguruka ugakomeza inzira
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR INkotanyi Amb. Wellars Gasamagera, ari kumwe n’abandi bagize iri shyaka, bitabiriye Inama Nkuru y’Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda
Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yasabye abagore n’abakobwa bari mu rwego rw’igihugu rushinzwe Igorora kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye, baharanira iterambere ryabo n’iry’igihugu.
Mu mpera z’iki cyumweru, mu madini n’amatorero atandukanye mu Gihugu hateganyijwe kubera Igiterane #RwandaShimaImana2025, cyateguwe mu rwego rwo gushima intambwe Uhoraho yateje u Rwanda mu ngeri zitandukanye
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yitabiriye inama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yahuje abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Mozambique
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, uri mu ruzinduko rw'akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.