Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na bagenzi bo mu bihugu bitandukanye, byibanze ku gushimangira ubufatanye, anabagezaho ubusabe bw’u Rwanda bwo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF muri manda nshya.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2026, Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yahuye na mugenzi we wa Guinea-Bissau, João Bernardo Vieira, uwa Haiti, Raina Forbin, uwa São Tomé and Príncipe, Dr. Ilza Maria dos Santos Amado Vaz ndetse n’uwa Côte d’Ivoire, Nialé Kaba.
Bahuriye i Rabat muri Maroc, mu nama ku bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu, ndetse no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye ibihugu bihuriyeho.
Wabaye umwanya mwiza ku Rwanda, wo gusaba ibi bihugu gushyigikira kandidatire ya Madamu Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Madamu Mushikiwabo usanzwe uri kuyi uyu mwanya, ari kwiyamamariza manda nshya kuri uyu mwanya, ikaba iya gatatu ye, kuko yawutorewe bwa mbere mu 2018, yongera gutorwa mu 2022.
Yongeye kwiyamamaza kuyoboza OIF, ndetse ibihugu bitandukanye byagaragaje ko byakwishimira kongera kumubona ayobora uyu muryango. Amatora ya manda nshya ateganyijwe tariki 15-16 Ugushyingo 2026.











