Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yatangaje ko u Rwanda rutazigera ruhagarika gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje kwidegembya mu bihugu by’amahanga.
Dr. Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ko abarokotse Jenoside bahabwa ubutabera kuko rutazacika intege mu gukurikirana abaruhekuye bihishe mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Yavuze ko bazakomeza gukora ibishoboka byose buri muntu wese wagize uruhare muri Jenoside akaryozwa ibyo yakoze haba ari ukuburanira aho ari cyangwa no koherezwa kuburanira mu Rwanda aho yakoreye ibyaha.
Yagize ati “ Icyo twifuza nk’u Rwanda duhora tubibwira ibihugu tuganira nabyo, n’uko abari muri ibyo bihugu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bazanwa mu Rwanda ni cyo kintu cya mbere tuba twifuza kuko niho bakoreye ibyaha, hari ibimenyetso n’abatangabuhamya ariko bidashobotse bakaburanishirizwa aho bari.”
Yavuze ko byashoboka ko buri muntu wese wakoze cyangwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yaryozwa ibyaha yakoze mu gihe ibihugu bibacumbikiye byabishyiramo imbaraga.
Dr. Ugirashebuja yavuze ko ikibura ngo abantu bose bakoze Jenoside bari mu bihugu byo hanze baryozwe ibyo bakoze ari ubushake bwa politiki.
Kugeza ubu mu mpapuro zisaga igihumbi u Rwanda rwatanze mu bihugu bitandukanye zisaba guta muri yombi abantu bacyekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, hamaze gufatwa 59 gusa bingana na 5%.
Muri aba 59 harimo 30 bohererejwe inkiko mu gihe 29 baburanishirijwe mu bihugu byabataye muri yombi mu gihe abandi bakidembya mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuba hari ibihugu by’amahanga byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byatumye bikingira ikibaba abayigizemo uruhare bayihunguyemo.
Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byahungiyemo abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gihugu cyo mu Burayi cyakomeje gukingira ikibaba abakekwaho ibyaha bya Jenoside kugeza mu 2014 ubwo bwaburanishaga Umunyarwanda wa mbere, Pascal Simbikangwa.
Nubwo iki gihugu cyavuye ku izima kikemera kuburanisha abacyekwaho ibyaha ariko ubutabera buracyagenda biguru ntege kuko kuva mu 2014 u Bufaransa bumaze kuburanisha abantu umunani gusa, nyamara bufite amadosiye 30 akeneye kuburanishwa, bituma hari abapfa batageze imbere y’ubutabera.
Imibare igaragaza ko umubare w’abazanwa mu Rwanda ngo baburanishwe ku byaha bya Jenoside ukiri ku kigero cyo hasi.
Ibi bisobanurwa n’Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, aho yavuze ko nubwo imibare ikiri hasi ariko baticaye ubusa kuko urugendo rwo gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu mahanga rukomeje.
Habyarimana yavuze ko kugeza ubu hamaze kuburanishwa abantu 3 baturutse mu Buhorandi, n’umwe waturutse muri Denmark bose barakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.
Yavuze hari abandi babiri bakiri kuburana baturutse muri Sweden na Denmark






