Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwageze ku gaciro ka miliyoni z’amadorari 605 ya Amerika mu mezi icyenda y’umwaka wa 2025, bigaragaza izamuka rya 22.1% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024.
Ni ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bushinwa, The China Briefing, gisanzwe gitangaza amakuru ajyanye n’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa n’ibihugu by’amahanga.
Iki kinyamakuru kigaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu Bushinwa bigeze kuri miliyoni 157 z’amadorari, byiyongereyeho 29.6%, yiganje cyane ku bikomoka ku buhinzi.
Kwaguka k’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi byagizwemo uruhare no kuba kuva mu 2018, u Rwanda rwaragiye rwitabira imurikagurisha mpuzamahanga ritegurwa n’u Bushinwa ,rigamije kwagura ubucuruzi hagati y’iki gihugu n’ibihugu bya Afurika ‘China International Import Expo (CIIE)’.
Iri murikagurisha ryafashije ubucuruzi bw’u Rwanda kugera ku isoko rinini ry’u Bushinwa ndetse bigira uruhare mu iterambere ry’inganda z’imbere mu gihugu.
Ku nshuro ya mbere, mu 2018 ubwo u Rwanda rwitabiraga iri murikagurisha, rwamuritse urusenda rw’amavuta, ‘Akabanga’ , icyo gihe ubu bucuruzi bwinjirije u Rwanda asaga miliyoni 2 z’amadorari ya Amerika.
U Rwanda kandi rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyatangiye kohereza urusenda rwumye mu Bushinwa mu 2021. Uru rusenda rwari rwarahinzwe ku bufatanye n’abahinzi bo mu Karere ka Nyagatare n’abashoramari bo mu Bushinwa ndetse mu gihe cy’isarura byatanze akazi ku bagore barenga 400.
Uretse urusenda u Rwanda rwohereza mu Bushinwa, Icyayi n’Ikawa by’u Rwanda nabyo biri mu bicuruzwa bikunzwe cyane kuri iri soko . Ni mu gihe hari gutegurwa uko hakorezwa avoka muri iri murikagurishwa mu mwaka utaha.
Binyuze ku rubuga rwa Forum on China–Africa Cooperation (FOCAC), rugamije guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, uburezi, n’ibikorwaremezo hagati y’u Bushinwa na Afurika.
U Bushinwa bwakuriyeho imisoro y’ibicuruzwa byoherezwa muri iki gihugu harimo n’u Rwanda, na byo byagize uruhare mu gutuma ibi bicuruzwa birushaho guhangana ku isoko ryo mu Bushinwa.
Byunganirwa kandi no kuba abacuruzi b’u Rwanda bashobora kugurisha ibicuruzwa mu Bushinwa hifashishijwe urubuga rw’ikoranabuhanga rwashinzwe n’ikigo cya Alibaba Group cyo mu Bushinwa, hagamijwe gufasha ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) gukora ubucuruzi mpuzamahanga byoroshye binyuze kuri murandasi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, avuga ko ishoramari mu Rwanda rikomeje kuzamuka, bigizwemo uruhare no kwihutisha serivisi z’ishoramari by’umwihariko ku banyamahanga.
Ati” Urubuga rw’ishoramari mu Rwanda rukomeje kwiyubaka, cyane cyane bitewe n’itegeko ryo mu 2021 rigamije guteza imbere ishoramari, ritanga inyungu ituruka mu misoro, rigatanga uburyo bwihuse bwo kwiyandikisha no koroshya ishoramari ku banyamahanga.”
Amb. Kimonyo avuga ko iri terambere mu bijyanye n’ubucuruzi ryatumye u Rwanda ruba ahantu heza ku masosiyete yo mu Bushinwa ashaka kwagura ibikorwa muri Afurika.





