sangiza abandi

Ukutumvikana mu Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kwagize ingaruka ku bihugu birimo  u Rwanda

sangiza abandi

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangarije ibihugu bitandukanye ku Isi birimo n’u Rwanda ko igiye kuba ihagaritse gutangaza amakuru kuri X bitera benshi urujijo.

Amabasasde ya Amerika mu Rwanda yanatangaje ko abari barahawe igihe cyo guhabwa Visa , ibikorwa bizakomeza nkuko bisanzwe kugeza igihe ibintu bizasubirira mu buryo.

Ni ubutumwa bwasangijwe kuri konti ya Ambasade ya Amerika mu bihugu bitandukanye ku Isi, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025.

Imvano y’izi mpinduka ni iyihe ?

Amakuru dukesha Al Jazeera avuga ko guhera kuri iyi tariki ya 1 Ukwakira, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse bimwe mu bikorwa bya leta biturutse ku kutumvikana ku mishinga y’ingengo y’imari hagati y’imitwe ibiri ya politiki igize kongere (congress).

Kongere ya Amerika yatinze kwemeza itegeko ry’amafaranga ya leta azashyirwa mu mishinga itandukanye mbere y’itariki ntarengwa, kuko ubusanzwe biteganywa ko umwaka w’imari utangira ku tariki ya 1 Ukwakira 2025.

Aya makuru avuga ko habayemo kutumvikana hagati y’umutwe w’Abademokarate n’Abarepubulikane, aho impande zombi zari zifite ibyo zifuza ko byashyirwa mu ngengo y’imari, ariko ntibabyumvikanaho.

Abarepubulikani, ari naryo shyaka riri ku butegetsi bifuzaga kugabanya amafaranga ahabwa abatishoboye nka nkunganire mu bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima, nk’uko byari byemejwe na Perezida Trump.

Gusa ku ruhande rw’Abademokarate bakavuga ko icyo cyemezo kidatanga ubufasha ku batishoboye kidashobora kwemerwa.

Mu minsi ya nyuma y’ukwezi kwa Nzeri, habaye inama nyinshi hagati y’abagize Kongere, bashaka byibura kuba bemeje itegeko ry’igihe gito ryo gukomeza gusohora amafaranga mu gihe bagitegereje kwemeza ingengo y’imari ya burundu.

Gusa Inteko ishinga Amategeko yaje kwanga gutora n’iryo tegeko ry’igihe gito ryari ryemejwe n’Abarepubulikani kuko basabwaga amajwi 60, kandi ubwabo ari 53, byasabaga ko bongererwa amajwi n’Abademokarate, ariko bo ntibabikozwe.

Uko kudahuza ku ngengo y’imari niko kwatumye leta iba ihagaritse ibikorwa bigendanye no gutanga amafaranga, ibi bivuze ko byinshi mu bikorwa bikenera amafaranga bizaba bihagaze birimo n’imishahara ihabwa abakozi.

Abakozi ba leta bagera ku bihumbi 800,000 babaye bahagaritswe by’agateganyo abandi bazakomeza gukora ariko nta mushahara bahabwa kugeza igihe ikibazo kizakemukira.

Ibihe nk’ibi byaherukaga mu mwaka wa 2018-2019, icyo gihe byabaye iminsi 35, ariko bisiga icyuho gikomeye kuko imiryango y’abo bakozi yari ibayeho nabi cyane.

Nubwo ari ikibazo cyabereye muri Amerika, ingaruka zabyo zizagera no mu bindi bihugu n’u Rwanda rudasigaye kuko nk’imishinga iterwa inkunga na Leta ya Amerika ishobora guhagarara, ivunjisha ry’amadolari ya Amerika rikazamuka, abakorana n’ibigo bya Leta ya Amerika nabo ntibabone amafaranga nk’uko bisanzwe.

Kugirango iki kibazo gikemuka birasaba ko Abarepubulikani na Abademokarate bazumvikana ku mishinga y’ingengo y’imari cyangwa byibura ku itegeko ryo kongeraho igihe gito, mu gihe bikigwaho.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora gutinda, bitewe n’ubwumvikane bucye bukomeje gufata indi ntera hagati y’impande zombi cyane cyane mu gihe hasigaye amezi make ngo habe amatora y’uburyo abaturage babona ubuyobozi azwi nka ‘Mid-term election’.

Photos:

[fluentform id="3"]