sangiza abandi

Umubyeyi uharanira iterambere ry’umugore n’umukobwa akaba inshuti y’urubyiruko: Madamu Jeannette Kagame yujuje imyaka 64

sangiza abandi

Ku wa 10 Kanama 1962, ni bwo Madamu Jeannette Kagame, yaboneye izuba i Ngozi mu Burundi, ahari hatuye umuryango w’Abanyarwanda wari warahungiyeyo. 

Kuri uyu wa 10 Kanama 2026, yujuje imyaka 64 y’amavuko, akaba amaze imyaka irenga 26 ari Madamu w’Umukuru w’Igihugu, bamaranye imyaka 37 bashyingiranywe.

Muri iyi myaka, yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, by’umwihariko abagore, abakobwa, abana n’urubyiruko.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Jeannette Nyiramongi yavukiye i Ngozi mu Burundi, mu muryango w’Abanyarwanda bari barahungiyeyo. Yize mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi na Kenya. Afite imyamyabumenyi  mu bijyanye n’Ubucuruzi (Business and Management).

Ku wa 10 Kamena 1989, yashyingiranywe na Paul Kagame. Nyuma y’imyaka irenga 37, ubu bombi bafite abana bane, ndetse n’abuzukuru babiri.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jeannette Kagame yagarutse mu Rwanda, mu gihugu cyari cyarasenyutse ndetse Abanyarwanda benshi bari bafite ibikomere byinshi.

Aho kugira ngo amateka ashariye y’igihugu akomeze kongerera ibikomere Abanyarwanda, ibikorwa bye byagiye bigaruka ku gushaka uko ubuzima bw’Abanyarwanda bwazanzamuka, cyane cyane abari mu byiciro byari byugarijwe n’ubukene, indwara, kubura uburezi n’ibindi bibazo by’imibereho.

Mu bikorwa byamuranze cyane, harimo uruhare yagize mu kurwanya virusi y’agakoko gatera Sida HIV/AIDS no guteza imbere ubuzima bw’imiryango.

Mu 2001, hatangijwe umushinga wa Protection and Care of Families against HIV/AIDS (PACFA), wari ugamije gukusanya inkunga no gufasha imiryango yibasiwe na HIV/AIDS, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Uyu mushinga waje kwaguka, kugeza ubwo mu 2007 havutse Imbuto Foundation.

Uyu munsi, Imbuto Foundation ikora ku nkingi zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, guteza imbere urubyiruko no kongerera ubushobozi abaturage.

Jeannette Kagame kandi yabaye umwe mu bashinze Umuryango w’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ushinzwe kurwanya no gukumira HIV/AIDS, ubu uzwi nka OAFLAD, ndetse awuyobora kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

Mu 2018, UNAIDS yamugize Ambasaderi Wihariye ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’ingimbi n’abangavu. 

Uruhare rwe rwibanda ku kurinda urubyiruko, guteza imbere ubuzima bw’imyororokere no gukomeza urugamba rwo gukumira HIV, harimo no gukumira ubwandu bwa HIV/AIDS buva ku mubyeyi bujya ku mwana.

Ikindi cyaranze ibikorwa bya Jeannette Kagame ni ugushishikariza abakobwa kwiga, gutsinda no kwigirira icyizere.

Binyuze muri Imbuto Foundation, yatangije gahunda yo guhemba abakobwa batsinze neza mu mashuri yatangijwe mu 2005. 

Iyi gahunda igamije gushimira imitsindire yabo, kubatera umwete no kubashishikariza gukomeza amashuri ndetse no kugira uruhare mu buyobozi no mu iterambere ry’igihugu.

Iyi gahunda yakomeje gutanga umusaruro. Mu 2026, Imbuto Foundation yahaye ibihembo abakobwa 59 bitwaye neza mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Kuri Jeannette Kagame, gushora mu mukobwa si ugushora mu buzima bw’umuntu umwe gusa; ni ugushora mu muryango no mu Rwanda rw’ejo hazaza.

Mu 1996, Jeannette Kagame yashinze Unity Club, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo guhuza abagore bari mu buyobozi ndetse n’abagore b’abayobozi, hagamijwe guteza imbere ubumwe, amahoro n’iterambere ry’igihugu. 

Uyu muryango waje kwagura abanyamuryango bawo, uhuza abayobozi bari muri Guverinoma n’abahozemo hamwe n’abo bashakanye.

Uyu muryango, uzwi nka Unity Club Intwararumuri, wibanda ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, no kugira uruhare mu iterambere rirambye.

Muri uru rugendo, Jeannette Kagame yagiye ashimangira ko ubuyobozi bufite inshingano zo gutanga urugero mu kubaka igihugu kirangwa n’ubunyangamugayo, ukuri, ubwiyunge n’ubumwe.

Gushyigikira urubyiruko: imbuto z’ejo hazaza

Binyuze muri gahunda zitandukanye za Imbuto Foundation, urubyiruko rushyigikirwa mu burezi, ubuzima, kwihangira imirimo, guteza imbere impano no kugira uruhare mu buyobozi.

Hari kandi gahunda ya Celebrating Young Rwandan Achievers (CYRWA) imaze imyaka ihabwa umwanya mu gushimira urubyiruko rwatangije ibikorwa by’indashyikirwa cyangwa rufite uruhare mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.

Ni muri uwo murongo kandi ibikorwa bye byo guteza imbere uburezi bigaragarira mu kuba ari umwe mu bashinze Green Hills Academy, ishuri ryigenga ryatangiye ibikorwa nyuma ya Jenoside, rigamije gutanga uburezi bufite ireme no gutegura urubyiruko ruzagira uruhare mu kubaka igihugu. 

Umubyeyi w’igihugu wibanda ku batishoboye

Madamu Jeannette Kagame yagiye ashyira imbere ibyiciro by’abaturage bibasirwa cyane n’ubukene, indwara, kubura uburezi n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Imbuto Foundation ivuga ko ibikorwa bye byibanda ku guteza imbere imibereho y’abagore, abana n’urubyiruko, ndetse no gufasha abaturage bafite intege nke kurushaho kugira amahirwe yo kwigira.

Ni muri urwo rwego kandi ari umurinzi w’umuryango wa SOS Children’s Villages Rwanda, akagira n’uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abana n’imiryango ibakeneye.

Ku isabukuru y’imyaka 64, urugendo rwa Madamu Jeannette Kagame rugaragaza umugore wiyemeje kubiba imbuto z’ubuzima, ubumenyi, icyizere n’ubumwe, kugira ngo Abanyarwanda b’ejo bazabashe kubaka igihugu gituwe n’abantu bafite ubuzima bwiza kandi bagahabwa amahirwe angana.

Umubyeyi uharanira iterambere ry’umugore n’umukobwa akaba inshuti y’urubyiruko: Madamu Jeannette Kagame yujuje imyaka 64

Photos:

[fluentform id="3"]