Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uburyo hari abanyapolitiki banze politiki ya Habyarimana Juvénal wahoze ari perezida w’u Rwanda y’irondabwoko bagahitamo kumusezera bakamubwirako u Rwanda rutazigera ruyoborwa n’ubutegetsi bw’injumbure.
Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mata 2026, ubwo abanyapolitiki n’abandi bayobozi bitabiraga igikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira kudashyigikira umugambi wo kurimbura Abatutsi bazizwaga uko bavutse.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ahabitse amateka y’abanyapolitiki banze akarengane bakarwanya ikibi.
Mu ijambo Minisitiri Bizimana yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yagaragaje bamwe mu banyapolitiki banze gushyigikira politiki ya Habyarimana washyiraga imbere ivangura n’irondabwoko bagahitamo gusezera mu ishyaka rye rya MRND.
Dr. Bizimana yatanze urugero ku banyapolitiki bamwe bahisemo gusezera bakaburira Habyarimana ko atazigera ahirwa na politiki ze z’ubuhezanguni.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko mu 1992 hari abari abayoboke bakuru mu Ishyaka rya MRND babonye ko iryo shyaka rigeze habi mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside bagahitamo kwandikira Habyarimana ko basezeye.
Mu bo Dr. Bizimana yagarutseho banze kwifatanya n’uwo mugambi harimo Depite Venancie Kabageni, wandikiye Habyarimana asezera tariki 14 Mata 1992, aza gukurikirwa na Christophe Mpfizi wasezeye tariki 15 Kanama 1992 ndetse na Prof. Jean Albert Rumiya wari muri Komite Nyobozi y’Igihugu wasezeye tariki 14 Ugushyingo 1992.
Kabageni na Rumiya bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe Mpfizi we akiriho.
Dr. Bizimana yagarutse ku ibaruwa ifunguye Christophe Mpfizi yandikiye Habyarimana yiswe “Ikiguri ntunga” izwi nka ‘Réseau Zéro’ amubwira ko politiki ze zitazaramba.
Yagize ati “Nyakubahwa Perezida, mbagejejeho umunezero wo kuva mu Ishyaka rya MRND. Muri make rero ibya MRND ni urwijiji ngiye gushaka ijuru rikeye. Nonese ko mu Rwanda inkuba zesa impande zose ngo rwiyuburure rwambare umwenda utagira ikiremo, ugira ngo ruzemera ubutegetsi bw’injumbure. Gushyamiranya amoko n’Uturere ngo n’uko byigeze kugira umumaro ntakongera kubishingiraho mu kuyobora u Rwanda kuko ntiruzemera abarusubiza inyuma bahinga injumbure”.
“Sinabona uko nshyigikira ibyo. Mperutse kwiyumvira inshuro byibura ebyiri bamwe mu bayobozi ba MRND babyinirira inkoramaraso n’abasahuzi baboshya kongera kurenga ku mategeko nkana kandi abo bayobozi ishyaka nta gihano ryabahaye. Niyemeje rero kugusezera Nyakubahwa perezida ngo mve muri icyo gihu kibuditse muri MRND. Ngaho urabeho nkusumbije igihugu naba nguye mu buja, biragatsindwa”.
Dr. Bizimana yagaragaje ko hari abanyapolitiki babaye intwari bakanga politiki y’urwango yimakajwe na Perezida Habyarimana Juvénal na mugenzi we wamubanjirije Grégoire Kayibanda kugeza n’aho bahasiga ubuzima.
Yasobanuye ko ubwo Habyarimana yahirikaga ubutegetsi, yabeshye ko abikoze kubera Igihugu cyari gifite ibibazo birimo itotezwa ryakorerwaga Abatutsi mu mashuri ariko nyuma yo kugera ku butegetsi yakomeje kugendera muri uwo mujyo no kwimakaza irondabwoko mu mashuri.
Minisitiri Dr. Bizimana yanagaragaje ko hari ibyemezo byagiye bifatwa ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal bigaragaza ko atifuzaga ko Abatutsi bari impunzi bongera gutahuka mu gihugu.
Yongeye kugaragaza ko muri iyi minsi, Umuhungu wa Habyarimana Juvénal, Jean Luc Habyarimana ashaka kweza ubutegetsi bwa se ariko ko ibigaragaza ko bwatotezaga Abatutsi ari byinshi.
Yanasabye abanyapolitiki kwigira ku mateka yaranze u Rwanda, agaharanira ishema ry’Igihugu no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yabasabye kwigira ku banyapolitiki beza ku ndangagaciro na kirazira byabaranze hibandwa ku gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Abanyapolitiki bubu tugomba kwigira kuri aya mateka, tugaharanira ishema ry’Igihugu n’Abayobozi bacyo, tugafatanya kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu kwemera ukuri kw’amateka kuko ari cyo gisubizo cyonyine cy’ubuzima bw’igihugu cyacu. Ntitwakubaka ubumwe tutabanje kumenya icyabusenye n’ababusenye kuko ari byo bifasha kuburinda, kurinda igihugu gusubira mu ngengabitekerezo y’irondakarere nk’iyaranze Leta ya Habyarimana yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.”








