sangiza abandi

Urwego rwa serivise rwahize izindi: Uko inzego za leta zesheje imihigo ya 2024/2025

sangiza abandi

Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR, yagaragaje raporo yerekana uko inzego za Leta zitandukanye zesheje imihigo ya 2024/2025 aho urwego rw’imitangire ya serivise rwahize izindi mu kwesa imihigo n’amanota 93.70%, rukurikirwa n’urwego rw’ingufu rwagize 89.82% mu gihe  urw’imibereho myiza rwabaye urwa gatatu n’amanota 89.63%.

Iyi raporo kandi igaragaza uko izindi nzego zikurikirana aho urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga rwaje imbere n’amanota 84.11%, urw’ubuhinzi rugira 82.23%, naho urwo guhanga imirimo rukurikiraho n’amanota 81.48%. 

Iyi raporo yerekana ko urwego rwaje inyuma y’izindi ni urw’imitunganyirize y’imijyi (urbanization) rwagize 51.96%, bitewe n’imbogamizi mu mitangire y’amasoko, gucunga amasezerano, gutinda kw’imishinga ndetse n’ibibazo by’ingengo y’imari.

Nanone kandi iyi raporo yerekana uko inzego z’imiyoborere y’igihugu  zitandukanye zagiye zesa imihigo aho mu nkingi z’iterambere; inkingi y’ubukungu yaje imbere n’amanota 72.17%, imibereho myiza y’abaturage ikurikiraho na 77.98%, naho inkingi y’imiyoborere igira 77.69%.

Muri rusange inzego z’ubutegetsi bw’igihugu na za minisiteri zesheje imihigo yazo ku kigero cya 75.94%.

Iri suzuma ryagaragaje ko inzego zesheje imihigo kurusha izindi ari Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), ndetse na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).

Iyi raporo ya NISR kandi yerekana uko Intara zagiye zesa imihigo aho Intara y’u Burasirazuba ariyo yaje imbere y’izindi aho yesheje imihigo ku kigero cya 72.7%, igakurikirwa n’iy’Amajyepfo yayesheje  ku kigero cya 71.1% ku mwanya wa gatatu hakaza Intara y’Amajyaruguru yayesheje ku kigero cya 67.3% naho iy’Uburengerazuba yaje ku mwanya wa kane na 64.2% mu gihe Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa nyuma aho wayesheje ku kigero cya 59.3%.

Ku rwego rw’uturere imibare igaragaza ko Akarere ka Ngoma kahize utundi  n’amanota 77,2%, gakurikirwa na Gisagara yagize 76,6% naho Nyagatare ifite amanota 74,3% iri ku mwanya wa gatatu.

Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa kane n’amanota 74,2%, gakurikirwa na Gatsibo ifite 73,5% inganya na Nyamagabe na yo ifite 73,5%. Ku mwanya wa karindwi hari Muhanga ifite amanota 73% na yo inganya na Gicumbi, ku mwanya wa cyenda hakaba Rwamagana ifite 72,7% na Kirehe binganya amanota iri ku mwanya wa 10.

Umujyi wa Kigali niwo wagize amanota macye ugereranyije n’izindi ntara mu kwesa imihigo ya 2024-2025

Photos:

[fluentform id="3"]