Amakipe ane ya APR VC, Kepler VC, Police VC na REG VC ahagararaiye u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball (CAVB Men’s Club Championship 2026), ari muri 16 yakomeje mu cyiciro gikurikira cya ⅛ , nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda.
Imikino ya ⅛ iratangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2026, ndetse uko amakipe azahura byamaze kumenyakana aho APR VC iri mu nzira igoye, ishobora kuzahuriramo na Al Ahly yo mu Misiri iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, dore ko ari na yo ifite ibikombe byinshi byaryo (16).
Biteganyijwe ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izakina na Faith Union yo muri Maroc saa mbiri z’ijoro, mu gihe yatsinda ikajya muri ¼ ikaba yahura n’iyatsinze hagati ya Al Ahly na Kalibi SC yo muri Ghana.
Ni mu gihe saa munani, Police VC, ikipe rukumbi mu zihagarariye u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda, izacakirana na Nigeria Customs Service, iherutse kugora cyane APR VC ubwo bahuraga.
Police VC iramutse itsinze, yahurira muri 1/4 n’izava hagati ya Kepler VC na General Service Unit yo muri Kenya. Aha dushobora kubona amakipe y’u Rwanda ahura, mu gihe Kepler yaba yatsinze uyu mukino.
Undi mukino witezwe, uzaba wahuje REG VC na Sports-S yo muri Uganda saa sita z’amanywa, mu gihe yabasha gutambuka ikaba yazahurira muri ¼ n’izatsinda hagati ya Nemo Stars yo muri Uganda na Kenya Sports VC.
Imikino yose ya ⅛ izakinwa kuri uyu munsi ndetse ikipe izatsinda izahita ikomeza muri ¼, iyatsinzwe ihite isezererwa.












