Binta Fatoumata Bah wo muri Guinea ukina nk’umwataka (Outside Hitter) wakiniraga Kepler WVC yamaze kwerekeza mu ikipe ya DH Volleyball Baku yo muri Azerbaijan.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026 nibwo ikipe ya DH Volleyball Baku yatangaje Binta Fatoumata Bah nk’umukinnyi wayo mushya nyuma y’imyaka ibiri yari amaze mu Rwanda.
Binta yagaragaje ubuhanga budasanzwe by’umwihariko mu kwataka no guseriva (Serving) ndetse yafashije ikipe ya Kepler WVC mu buryo bugaragarira buri umwe warebaga iyi kipe imaze imyaka ibiri ishinzwe.
Mu mwaka we wa mbere, Binta nk’umukinnyi yarigaragaje ndetse afasha ikipe ya Kepler kugera mu mikino ya kamarampaka ku mwaka wayo wa mbere ikitabira Shampiyona y’u Rwanda n’ubwo yatsindiwe muri 1/2 ndetse igatakaza n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu imbere ya RRA WVC.
Muri uyu mwaka, Kepler yakoze ibyatunguye benshi ibasha kugera ku mukino wa nyuma mu mikino ya kamarampaka nyuma yo gutsinda Police WVC yarifite igikombe giheruka muri 1/2, ndetse iyi niyo kipe yonyine yabashije gutsinda APR WVC muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ku mukino wa nyuma n’ubwo Kepler bitayigendekeye neza igatsindwa na APR WVC ariko Binta yarigaragaje ndetse birangira ahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu kwataka neza (Best Attacker) muri Shampiyona y’u Rwanda.
Mu bindi Binta yafashije Kepler muri uyu mwaka w’imikino birimo kuyifasha kwegukana umudari w’umuringa w’umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Intwari, Igikombe cya BK Arena Volleyball Cup 2025 no muri Medwell Initiative Pre-Season Volleyball Tournament 2025.









