Madamu Jeannette Kagame yasabye abahanga, abashakashatsi, abafata ibyemezo n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima gushyira imbaraga mu guhindura ubushakashatsi n’udushya mu bikorwa bifatika, kugira ngo icyuho kikigaragara mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana kizibwe burundu.
Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Nyakanga 2026 i Butaro mu Karere ka Burera, aho yari yitabiriye ibiganiro ku byafasha mu kuziba icyuho kikigaragara mu buzima n’ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana.
Ni ibiganiro byateguwe na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, UGHE ku bufatanye n’Ihuriro ry’Amashuri Makuru yigisha Ubuvuzi muri Afurika, COMS-A [Consortium of Medical Schools-Africa], byiswe ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues’.
Madamu Jeannette Kagame yashimye umuhate wa Bill Gates mu kugeza ubuvuzi kuri bose no gukomeza gushyigikira umurage wasizwe na Paul Farmer washinze kaminuza ya UGHE
Yavuze ko umurage wa Paul Farmer wo kwizera ko ubuzima bwa buri muntu bufite agaciro kangana n’ubw’undi kandi ko nta muntu ukwiye gusigara inyuma.
Ati: “Uburinganire mu buzima butangirira aho abantu batuye. Icyizere umukozi wo mu rwego rw’ubuzima yubaka mu rugo rumwe, kigomba kuba ihame mu gihugu cyose.”
Yasobanuye ko ibi biganiro byubakiye ku mahame atatu y’ingenzi arimo uburezi bushingiye ku hantu abantu batuye, kwegera abaturage mu buryo bwimbitse ndetse no guhuza ubumenyi bw’ibisekuru bitandukanye.
Madamu Jeannette Kagame kandi yashimye Abajyanama b’ubuzima n’abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro, avuga ko ari bo bahindura udushya n’ibisubizo byavugiwe mu nama bikagera mu ngo, mu midugudu no mu bigo nderabuzima abasaba kugira uruhare rugaragara mu biganiro no mu ifatwa ry’ibyemezo
Ati: “Ntimukwiye kuba abahabwa gusa imyanzuro yafatiwe mu byumba nk’ibi. Mukwiye kugira umwanya ku meza afatirwaho ibyemezo. Ni mwe mufite uburambe bwo kutubwira ibikenewe kugira ngo serivisi z’ubuzima zigere ku bantu neza.”
“Igisubizo ntabwo ari ukugishaka gusa, ni ukugishyira mu bikorwa”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye Isi ihanganye na cyo muri iki gihe atari ukubura ibisubizo byafasha kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, ahubwo ari ugushyira mu bikorwa ku rugero rwagutse ibisubizo bimaze kugaragaza ko byatanga umusaruro.
Ati: “Ikibazo dufite uyu munsi ni icy’imikorere. Ni uguhindura ibisubizo bimaze kugaragaza ko bikora, tukabigeza kuri buri mugore, aho yaba atuye hose.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda ari urugero rugaragaza ko iterambere rirambye mu buzima rishoboka iyo igihugu gifite ibyo cyashyize imbere, inzego zigakorana kandi buri wese akamenya inshingano ze.
Yagaragaje ko mu myaka irenga 30, u Rwanda rwagabanyije cyane impfu z’ababyeyi n’abana.
Ati: “Mu myaka irenga mirongo itatu, u Rwanda rwagabanyije impfu z’ababyeyi, ziva ku 1.071 zigera ku 149 ku babyeyi 100.000 babyara. Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu na zo zagabanutse, ziva kuri 196 zigera kuri 36 ku bana 1.000 bavuka.”
Yavuze ko ibi bitagezweho kubera ko u Rwanda rwari rufite umutungo mwinshi, ahubwo byaturutse ku gushyira ubushakashatsi mu bikorwa, ubushake bwa politiki bugahuzwa n’ishyirwa mu bikorwa, gushimangira ubuvuzi bw’ibanze no kugira Abajyanama b’Ubuzima abafatanyabikorwa bizewe.
Yashimangiye ko ubufatanye bw’abafatanyabikorwa batandukanye bwagize uruhare muri iyi ntambwe, avuga ko ibibazo by’ubukungu, politiki n’imiterere y’inzego bishobora kugabanywa iyo hari ubushake bwo kubikemura.

Yasabye kongera ishoramari mu buzima bw’ibanze
Mu kureba ahazaza, Madamu Jeannette Kagame yasabye ko hakomeza gushimangirwa ubuvuzi bw’ibanze, serivisi z’ubuzima zikegerezwa abaturage, hakifashishwa ikoranabuhanga mu burezi no mu mahugurwa y’abakora mu rwego rw’ubuzima, ndetse hakongerwa ishoramari ibihugu bishora muri uru rwego.
Yanasabye ko ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika n’abandi bafatanyabikorwa ku rwego mpuzamahanga burushaho kwagurwa, cyane cyane mu gushyigikira udushya duturuka ku rubyiruko.
Yavuze ko udushya tw’urubyiruko tudakwiye gushimwa gusa, ahubwo dukwiye guhabwa ubushobozi n’umwanya, icyizere n’umutungo kugira ngo tugere ku bantu benshi.
Yavuze ko ikibazo cy’impfu z’ababyeyi n’abana atari ikibazo cy’ubuzima gusa, ahubwo ari ikibazo kireba indangagaciro z’abantu n’uburyo Isi ishaka kubaho.
Ati: “Iyo umugore apfuye atanga ubuzima, ni ikimenyetso kibabaje cy’uko hari aho gahunda y’ubuzima yananiwe gutanga igishoboka. Ni ikibazo cy’uko tutashyize ibikwiye imbere. Ni ugutsindwa mu nshingano zacu za kimuntu.”
Yagaragaje afite icyizere cy’uko igihe kizagera umugore ntiyongere gutwita cyangwa ngo ajye kubyara afite ubwoba bw’uko ashobora kuhasiga ubuzima, ahubwo akabyara afite icyizere, umutekano n’amahoro.
Yavuze ko intego Isi ikwiye kwiha ari uko buri mubyeyi abyara mu mahoro kandi afite icyubahiro, aho umunezero wo gufata umwana we bwa mbere udasimburwa n’umunezero wo kuba yarokotse.










