sangiza abandi

Abasirikare bahagarariye ibihugu by’amahanga bahawe ishusho y’umutekano mu Rwanda

sangiza abandi

Abasirikare bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda (Defence Attachés and Associates) basuye Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda iri Kimihurura, baganirizwa ku mutekano w’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ibi biganiro byabaye ku wa kane, tariki ya 7 Kanama 2025, byari bigamije gusobanurira aba bashyitsi uko umutekano w’u Rwanda uhagaze, ndetse n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi binyuze mu butumwa bwa LONI, n’imikoranire y’ubutwererane mu bya gisirikare n’ibindi bihugu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga ya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Patrick Karuretwa, mu ijambo rye ry’ikaze yashimangiye ko ibi biganiro bigira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano wubakiye ku bwumvikane no gufatanya mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’ikiganiro cy’ikaze, habayeho ikiganiro kirambuye cyahuje abayobozi ba Gisirikare b’impande zombi, aho Brig Gen Emmanuel Shillingi, uhagarariye Ihuriro ry’Abasirikare bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga (DA Association), yashimye Minisiteri y’Ingabo ku kuba ikomeza gutanga amakuru ajyanye n’umutekano.

Ati “Ibi biganiro ni ingenzi cyane kuko bituma dusobanukirwa neza uko igihugu kibona umutekano wacyo n’uw’Akarere, bityo bigafasha mu gutegura uburyo bwo gufatanya kurushaho.”

Yashimangiye kandi ko bazakomeza gushyigikira no guteza imbere ubufatanye, ubutwererane n’ubwumvikane nk’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abasirikare 22 bahagarariye ibihugu na za guverinoma mpuzamahanga zirimo: Angola, Ubushinwa, Danemarke, Misiri, Etiyopiya, Ubufaransa, Ubuyapani, Yorodani, Mauritaniya, Namibiya, Qatar, Koreya y’Epfo, Tanzaniya, Uganda, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zambia, Zimbabwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (ICRC).

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]