IKUZWE MBABAZI Maurice

Umunota

Brig Gen Mokwena yabashimiye ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2026, ubwo yasuraga Ibitaro by' Ingabo z'u Rwanda Level II biherereye i Bria, aho yahuye n’abaganga ndetse akareba imikorere, ubushobozi n’imirimo ikorerwa muri ibi bitaro.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, baganiriye ku buryo ibihugu by’Afurika byarushaho gukemura ibibazo by’umugabane hifashishijwe ibisubizo bishingiye ku bushobozi n’inyungu z’Abanyafurika.
Umudipolomate w’Umufaransa, Jérémie Blin, yatangiye ku mugaragaro inshingano nshya zo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda nyuma  yo gutanga impapuro ziBImwemerera.
Poilisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 16 bakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabambura ibyo bafite ku ngufu birimo telefone, amafaranga n’ibindi ndetse bakanabakorera ibikorwa by’urugomo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko muri Kanama 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 15,7% ugereranyije na Kanama 2025. Muri Nyakanga 2026 byari byiyongereyeho 14,5%.
Louise Mushikiwabo amaze imyaka irindwi ayobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), aho kuva mu 2019 ibikorwa bye byibanze ku guteza imbere abagore, urubyiruko, ikoranabuhanga, uburezi no gukomeza guhuza ibihugu n’abaturage bikoresha Igifaransa.
Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyoni 15,58$, akabakaba miliyari 22 Frw, mu minsi itanu.
Perezida Paul Kagame, ari i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Iby’isanzure (International Space Summit) ihuriyemo abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, inzego mpuzamahanga, abahanga ndetse n’abahagarariye abikorera.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) bwasabye abacukuzi b’amabuye y’agaciro gufata ingamba zo kwirinda impanuka zishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe mu gihe cy’umuhindo tugiye kwinjiramo kubera ibihe bidasanzwe bya El Nino.
Umudepite wo muri Gabon, Augustin Lobelle Yembi, wari wafungiwe mu Rwanda nyuma yo gukubita umukozi wa Sosiyete ya RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yasubijwe muri Gabon nyuma y’ibiganiro bya dipolomasi byahuje ibihugu byombi.