Niyigena Radjabu

Umunota

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gushakisha abantu bane bagaragaye bari kuri moto imwe ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko nibafatwa bazahanwa.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wasabye inzego za Uganda gukora iperereza ryihuse, ritabogamye kandi ryizewe ku iyicwa rya Sgt Maj Robert Kabera, wahoze ari umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), umurambo we wabonetse waciwe umutwe mu Karere ka Mpigi.
Umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, usanzwe ari umuyobozi wa KIKAC Music, inzu ireberera inyungu z’uyu muhanzikazi mu muziki.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, bikuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi bikanongera ishoramari ryambukiranya imipaka.
Ikawa y’u Rwanda yongeye kugaragaza agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga, nyuma y’uko ikiro kimwe cy’ikawa idasanzwe mu bwiza, itunganyirizwa mu Karere ka Huye, kigurishijwe amadolari 450, ahwanye na 670.000 Frw, mu cyamunara mpuzamahanga cyabaye ku nshuro ya 66.
Inkingi y’Umutekano ni yo yabaye iya mbere mu Bushakashatsi bwa 13 bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ku miyoborere mu Rwanda bwo mu 2026.
U Rwanda rwagaragaje impungenge zo kuba Urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n'Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT), rugiye gusoza hari abarenga 1000 bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukwakira 2026, Polisi ikorera mu karere ka Gakenke yafashe abagabo batanu bo mu murenge wa Kamubuga, akagari ka Rukore, umudugudu wa Kabutwa, bahuriye ku mugambi wo gukwirakwiza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi na Kanyanga aho bafatanywe ibiro 10 by’urumogi.
Umuryango wa Nyakwigendera Nyiranyamibwa Suzanne uherutse kwitaba Imana watangaje gahunda yo kumuherekeza, izabimburirwa n’ijoro ryo kumutaramira riteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, iwe mu rugo i Remera.
Intumwa z’u Rwanda zirimo abapolisi babiri bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Milipol Qatar, ryibanda ku ikoranabuhanga n’ibikoresho bigezweho mu kurinda umutekano w’ibihugu n’abaturage.