Camille Ndikumana

Camille Ndikumana

Sudani:Ingabo z’u Rwanda zatanze serivisi z’ubuvuzi mu baturage ku buntu

Sena yasabye inzego za Leta kunoza imikoranire nyuma yo gufunga inganda z’inzoga zitemewe

Harimo n’urwa leta rwenga ikigage; Hafunzwe izindi nganda 101 zikora inzoga

Abasaga 400 bamaze guhabwa ubutaka mu byanya by’inganda mu Rwanda 

Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo ku isi hose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Kurwanya Jenoside yabereye mu Rwanda.
Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EAC), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu karere, wifatanyije n'abanyarwanda n'Isi yose kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi, mu gikorwa cyabereye i Arusha muri Tanzania.
Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda n’isi yose ko Jenoside itabaye igikorwa cyabaye gitunguranye, ahubwo ko yari umugambi wateguwe igihe kirekire kandi ugashyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara
Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko amateka y’u Rwanda ari ukuri kudashobora guhindurwa cyangwa kugorekwa.
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kuri uyu wa Gatatu, mu biro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, habereye inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame, yize ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw'igihugu n'abanyarwanda muri rusange
Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bitegura kwinjira mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango wa AVEGA Agahozo  wita ku babyeyi bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urasaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza kugaragaza umutima wo gufasha no kwita ku barokotse Jenoside, by’umwihariko abagaragaza ibimenyetso by’ihungabana.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko politiki y’umuganda imaze kugera ku musaruro ugaragara mu guteza imbere imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu, n'ubwo hakigaragara imbogamizi zimwe na zimwe zijyanye n'imyumvire ya bamwe.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze batangiye urugendoshuri rw’iminsi itanu rugamije kongera ubumenyi ku ruhare rwa politiki y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Subscribe to our mailing list to receives daily updates to your inbox!

Amakuru Aheruka