Ikirezi Adawi

Ikirezi Adawi

Abianto Adawi Ikirezi ni umunyamakuru wimenyereza umwuga w`itangazamakuru ukunda gutara no kugeza ku bantu unkuru zifite ireme, zubakiye ku kuri kandi zifite icyo zungura umuryango nya Rwanda. Afite ubushake bwo guteza imbere ubuhanga mu gutara no kwandika amakuru gukora ibiganiro n`itangazamakuru ryo kuri murandasi. Intego ye ni kuba umunyamakuru w`umunyamwuga ukoresha impano n`ubumenyi afite mu guteza imbere itangazamakuru rifite ireme no guteza imbere sosiyete Nyarwanda

Taikun Ndahiro yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko aho gufungwa yakoherezwa muri gahunda yo kuvura no gufasha abashaka kureka ibiyobyabwenge, nyuma yo kwiregura ku byaha byo kwigomeka ku nzego z’umutekano no gukoresha urumogi.
Umuhanzi w’umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze umuzingo w’indirimbo mushya (Album) yise “Never Broke Again” uzajya hanze tariki 28 Nzeri 2026
Indirimbo “Inshallah” y’umuhanzi nyarwanda The Ben yujuje abarenga miliyoni eshanu bayirebye kuri YouTube, mu gihe kitaragera ku kwezi isohotse, bishimangira ko ikomeje kwishimirwa n’abakunzi b’umuziki.
Abagore bakina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda bagiye guhanganira mu isiganwa ryabo ryihariye ryiswe Women in Motorsport Rally 2026, rizaba ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026 mu karere ka Bugesera.
Umuhanzi w’umuraperi Ish Kevin yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (Album) mushyashya yise “Trapish III: Win Some, Lose Some” uzaba uriho indirimbo 10 uzasohoka tariki 18 Nzeri 2026
Uwase Blandine wamamaye mu itangazamakuru nka Blandy Starr, yatangaje ko yasezeye ku mwuga w’itangazamakuru benshi bari bamuziho, agiye gutangira urugendo rushya rwo kuvanga imiziki (Deejay).
Abantu bafite ibitekerezo by’imishinga ariko bakabura ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa, bagiye kubona urubuga rushya rwo kubimurika, kubona inkunga no guhura n’abashoramari bashobora kubishyiramo amafaranga.
Munyakazi Sadate yongeye gutanga igitekerezo gikomeye ku myambarire y’umuraperi w’Umurundi Kirikou Akili, nyuma y’uko uyu muhanzi yaserukanye kuri BK Arena mu gitaramo yari yahuriyemo na Kivumbi King. Sadate yavuze ko ikibazo cy’imyambarire n’imyitwarire imbere y’urubyiruko kidakwiye kureberwa ku bagore gusa, ahubwo ko n’abagabo bafite ijambo mu rubyiruko bakwiye kubazwa urugero batanga.
Mu muhango wa 21 wo Kwita Izina wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026, ingagi 22 zo mu misozi zahawe amazina mashya, aho abashyitsi baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi bahisemo amazina atari ayo kuziranga gusa, ahubwo anatanga ubutumwa ku muco, ubumwe, ubutwari, iterambere no kubungabunga ibidukikije.
Umuhanzi Nyarwanda Nizeyimana Odo, uzwi nka Khalfan Govinda, n’umugore we Irumva Jeanne D’Arc, uzwi nka Oxygène, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka imfura yabo y’umukobwa.