Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko 10% by’amafaranga akomoka mu bukerarugendo bwa Pariki y’Ibirunga agenerwa abaturage baturiye iyi pariki.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare bagize Brigade ya 503 mu rugendo rugamije kugorora umubiri rwabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye abaje kwita abana b'ingagi amazina ku nshuro ya 20, barimo Intumwa yihariye ya Loni ku bijyanye n'umutekano wo mu muhanda Jean Todt, umunyabigwi wa Arsenal Mathieu Flamini n'umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Marriot International, David S. Marriott
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo mpuzamahanga gifatanya na za Guverinoma mu mishinga y’iterambere rirambye, kurengera ibidukikije, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, Global Green Growth Institute (GGGI), Sang-Hyup Kim, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo mpuzamahanga gifatanya na za Guverinoma mu mishinga y’iterambere rirambye, kurengera ibidukikije, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, Global Green Growth Institute (GGGI), Sang-Hyup Kim, ari mu bashyitsi b’Imena bazita abana b’ingagi izina mu birori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko guteza imbere urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’ubukungu bwa Afurika
Abana batandatu bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Karere ka Bugesera, nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2024/25, bemerewe kuzishyurirwa umwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye
Musabyimana Gloriose wamamaye mu buhanzi no ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Gogo’ yitabye Imana aguye mu gihugu cya Uganda aho yaramaze iminsi akorera
Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hatangiye igerageza ry'utudege duto tudakenera abapilote 'Drones', ariko dutwara abantu tuzwi nka 'eVTOL’
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Prosper Zo’o Minto’o, umuyobozi mukuru w’Ikigo cya ASECNA (Agency for Aerial Navigation Safety in Africa and Madagascar), gishinzwe gucunga umutekano w’indege mu kirere cya Afurika na Madagascar