Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe yashyize Mukabagwiza Edda ku mwanya wo kuyobora Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye bamwe mu bayobozi bakuru b'Ingabo z’u Rwanda (RDF), ivuga ko bibogamye kandi bigamije kugaragaza isura ihabanye n'ukuri ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry’abayobozi bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda, riri mu gihugu cya Ethiopia riri bwitabire umuhango mukuru wo kwizihiza ku nshuro ya 130 Intsinzi ya Adwa, uri bubere kuri Adwa Victory Memorial
Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bw'ubutabazi n'ubwubatsi muri Jamaica, zifatanyije n’abasirikare bashinzwe ubwubatsi bo muri Jamaica (JDF Engineers), mu gikorwa cy'Umuganda bakoreye mu kigo Blessed Assurance Institution cyita ku bana bafite ubumuga
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bwagaragaje ko hari icyuho mu bahanzi mu kubyaza amahirwe impano zabo kugirango zibinjirize ndetse n'igihugu muri rusange
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye uruhare abaturage bagize mu gushyigikira Mituweli mu myaka 25 ishize, ashimangira ko yagiye yongera ubushobozi mu kuzamura ireme rya serivisi z'ubuvuzi
Imyaka 25 irashize Leta y'u Rwanda ishyizeho gahunda y'Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli cyangwa Mutuelle de Santé) nk’umusingi wo kugeza serivisi z’ubuvuzi zihendutse ku baturage bose mu gihugu