Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, wabereye kuri Stade Kintélé mu Murwa Mukuru wa Brazzaville.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026. Witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bakomeye baturutse hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.
Mu bawitabiriye harimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ndetse na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, hamwe n’abandi banyacyubahiro bo ku rwego rwo hejuru.
Denis Sassou Nguesso yarahiriye kuyobora igihugu muri manda nshya y’imyaka itanu nyuma yo gutsinda amatora yabaye muri Werurwe 2026, aho yegukanye intsinzi ku majwi angana na 94.8%, atsinda abandi bakandida batandatu.
Mu ijambo rye nyuma yo kurahira, Sassou Nguesso yashimangiye ko atazigera atenguha abaturage bamushyigikiye, avuga ko azaharanira gukomeza kubateza imbere no kubungabunga icyizere bamugiriye.
Uyu muyobozi ni umwe mu bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika, aho amaze imyaka igera kuri 42 ayobora Repubulika ya Congo.
Ari ku mwanya wa gatatu mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi, akurikirwa na Perezida wa Cameroun, Paul Biya, na Perezida wa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.
Mu mwaka wa 2015, habayeho referandumu yahinduye Itegeko Nshinga, ikuraho imyaka n’umubare wa manda Perezida ashobora kwiyamamariza byatumye Sassou Nguesso akomeza kwemererwa kwiyamamaza no kuyobora igihugu.





















