Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo ho 1%, kigera kuri 8.25% kivuye kuri 7.25%, mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, by’umwihariko ryagizwemo uruhare n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori by'umunsi wahariwe ababyeyi bakuru ku ishuri rya Green Hills Academy
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Papa Leo XIV impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Leta ya Vatican
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko urwego rw’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT) ruri mu mpamvu zikomeye zituma u Rwanda rukomeje gutekereza kubaka uruganda rutanga ingufu za nikeleyeri
Mu myaka itanu ishize, abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bemeza ko bari bazahajwe n’isuri yatwaraga ubutaka bwabo, bityo bigatuma umusaruro w’ubuhinzi uhora ari muke, bagahorana inzara ndetse n’ubukene bukabije
U Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu rwego rw’ubuzima, agamije guteza imbere inzego z’ubuvuzi no kubakira ubushobozi abakozi babwo, mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage
Filime ‘Ben’Imana’ yayobowe n’Umunyarwandakazi Dusabejambo Clémentine, yerekanwe mu Iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Festival de Cannes riri kubera mu Bufaransa, iba filime ya mbere iyobowe n’Umunyarwanda itoranyijwe muri iri serukiramuco rikomeye ku rwego rw’Isi
Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo Afurika ifite amahirwe menshi mu gukoresha ingufu zisubira nk’izikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi, zitagihagije kugira ngo ubukungu bw’umugabane bukomeze gutera imbere no guhaza ingufu zikenerwa n’inganda n’ikoranabuhanga rigezweho