Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi, yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza ukomeje kurangwa n'ubufatanye bugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere rirambye
Muhoozi yahosheje amakimbirane yari amaze iminsi hagati y'umuhanzi wo muri Uganda, Moses Ssaali uzwi nka Bebe Cool, na Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, amusaba gukemura iki kibazo mu bwumvikane
U Rwanda ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, rwakiriye itsinda rya 23 rigizwe n’abasaba ubuhungiro 173 bavuye muri Libya
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku Butaka, Gen Pierre Schill, byibanze ku gushimangira ubufatanye bwa gisirikare no guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2016 yatangaje ko yiteguye kujyana mu nkiko umuhanzi wo muri Uganda, Moses Ssaali uzwi nka Bebe Cool, amushinja kumusebya no kumukwirakwizaho amakuru y'ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga
Perezida Paul Kagame yavuze ko iyo abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi baza kuba baritekerezagaho gusa cyangwa bagaharanira inyungu zabo, u Rwanda rutari kuba rugeze ku rwego rugezeho uyu munsi
Umuyobozi w'Ishami ry'Igihugu rishinzwe gutanga amaraso, Dr. Muyombo Thomas, yatangaje ko urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 35 ari rwo rugira uruhare runini mu gutanga amaraso, kuko rugize 78% by'abayatanga mu Rwanda
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yagize Brig Gen Patrick Karuretwa Umuvugizi mushya w'Ingabo z'u Rwanda
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze mu Turere no mu Mujyi wa Kigali ko inshingano yabo ya mbere ari ugukorera abaturage no kubashyira imbere, ashimangira ko abakozi n’abayobozi badatanga serivisi nziza bagomba kubibazwa
Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yahererekanyije ububasha na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Judith Uwizeye, wamusimbuye kuri uyu mwanya