Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza (CPS) bwafashe icyemezo cyo kugeza mu rukiko Dr. Vincent Bajinya, uzwi kandi nka Vincent Brown, ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri 2026 (kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 9 na 75, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice. Mu gihe biteganyijwe ko hazaboneka umuyaga mwinshi uruta usanzwe uboneka muri icyo gihe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Afurika ikwiye kuva ku rwego rwo kuba umuguzi w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ahubwo ikagira uruhare mu kuryubaka, kurikoresha no kungukira mu byo rikora.
Akarere ka Nyamagabe ni ko kaje ku isonga mu turere 30 tw’u Rwanda mu kwandikisha amakuru y’abavutse n’abapfuye, hakoreshejwe uburyo bw’Ikoranabuhanga bwo Kwandika Abaturage n’Ibarurishamibare (CRVS).
Gutandukana kw’abashakanye ni kimwe mu bitera ibikomere bishingiye ku marangamutima aho usanga abatandukanye n’abo bashakanye bibagora kongera kwisanga mu buzima busanzwe ndetse bamwe bikabagiraho ingaruka zirimo kumva bahorana ipfunwe ryo gusenya.
Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Barbara Umuhoza, yamuritse igitabo cyitwa ‘The Comeback’ Surviving Divorce & Thriving After, cyibanda ku buzima bw’urushako burimo uko warushinga rugakomera, uko wahangana n’ihungabana rituruka ku gutandukana kw’abashakanye ugakira ibikomere ndetse ukongera ukubaka ubuzima.
Col. (Rtd) Jeannot K. Ruhunga yatangiye ku mugaragaro inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne, nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera gukora izi nshingano.
Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yegukanye igihembo cya Best Airline Staff in Africa 2026, gitangwa na Skytrax World Airline Awards, kubera serivisi nziza zitangwa n’abakozi bayo ku bagenzi.
Leta y’u Rwanda yemeje amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari yagiranye na Chery Holding Rwanda Ltd, agamije kubaka mu Rwanda uruganda ruzajya ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi.
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu  Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) aho Prof. Muganga Raymond yagizwe Umuyobozi Mukuru, asimbuye Prof. Emile Bienvenu uri gukurikiranwa n'ubutabera ku byaha bifitanye isano n'inzoga zitujuje ubuziranenge.