Camille Ndikumana

Theogene Nshimiyimana

Theogene NSHIMIYIMANA, ni umunyamakuru w'umunyarwanda ubimazemo imyaka icyenda. Azobereye mu gutara inkuru z'ubutabera n'izindi zivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru w'ikinyamakuru Umunota

Urwego rwunganira akarere mu by'umutekano ruzwi nka DASSO mu karere ka Nyanza, rwagaragaje igikorwa cy’urukundo, rworoza inka umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.Ni inka yaguzwe mu bushobozi bwegeranyijwe n'abakozi b'uru rwego bivuye mu kwitanga n'umutima wo gufasha
Mu mujyi rwagati w'akarere ka Nyanza mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana , habereye impanuka 'Ambulance' y'ibitaro bya Nyanza yagonganye na moto maze umugenzi wari utwawe n'iriya moto ahita apfa.
Kuri uyu wa 07 Mata 2026 mu karere ka Nyanza habayeho gutangiza icyumweru cy'icyunamo hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umugabo wo mu karere ka Huye arashakishwa cyane akekwaho kwica umuturanyi we wari umutabaye ubwo yakimbiranaga n'umugore we.
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza bwemereye UMUNOTA ko abaganga bakekwaho guha serivisi mbi umuturage agapfa batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza uko ari babiri.
Byabereye mu karere Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Munyinya mu mudugudu Karambi,aho mu mpera z'icyumweru gishize abaturage batanze amakuru ko basanze uwitwa NAMBAJIMANA Alexis w'imyaka 62 yiciwe mu nzu iwe aboshye amaboko babona amaraso mu ruganiriro (salon) ku musambi yararagaho, umurambo we ugaramye mu kindi cyumba bamukingiranyemo.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwahamije uwari Gitifu w'Umurenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara witwa Gatongore James, icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, ahanishwa gufungwa imyaka irindwi n'amezi atandatu
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 Nzayisenga Joël w’imyaka 26, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16 akanamutera inda.
Abanyerondo bo mu mujyi rwagati mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe, barakekwaho kwica umuturage bamuziza gushaka gukiza undi muturage aba banyerondo barimo bakubita
Mu gikorwa cy’Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2026, cyabereye mu Murenge wa Uwinkingi, Akarere ka Nyamagabe, abaturage bashimiwe uruhare rugaragara bagira mu bikorwa by’iterambere n’isuku.