Raymond Tuyishimire

Raymond Tuyishimire

Tuyshimire Raymond, ni Umunyamakuru w'Umunyarwanda ubimazemo imyaka itandatu. Azobereye mu gutara inkuru zicukumbuye n'izindi zibanda ku burenganzira bwa muntu muri rusange, ubw'abana ndetse n'izindi zivuga u Rwanda. Kuri ubu ni Editor ' w'ikinyamakuru Umunota

si y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya bato 1903 bari bamaze amezi icyenda bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Minisitiri w'umutekano imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, yasabye abapolisi bato basoje amahugurwa abinjiza mu kazi kuzarangwa n'ikinyabupfura mu kazi , baharanira gushyira umuturage ku isonga , barwanya ibyaha bibangamiye abaturage.
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri  mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique, ku wa 21 Ukuboza 2025,  bitabiriye igikorwa cya siporo  rusange aho bari kumwe n’abaturage ndetse n' abayobozi b'inzego z' ibanze.
Inama Njyanama y'Akarere ka Nyagatare yemeje ko uwari Umuyobozi w’aka Karere Gasana K. Stephen, yamaze gusezera kuri izo nshingano.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zashinje umutwe wa AFC/M23 kubeshya ko wavuye mu mujyi wa Uvira, nyuma yuko utangaje ko wagombaga kuba warangije kuwuvamo bitarenze ku wa kane.
Umuyobozi mukuru w' Inzego z' Umutekano z' u Rwanda (RSF) mu Ntara ya Cabo Delgado, Maj Gen Vincent Gatama ku wa 20 Ukuboza 2025, yakiriye Brig Gen Tomás Francisco João Mponha, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Mozambique (FADM), i Mocimboa da Praia.
Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi yagaragaje uburyo amahanga yashatse kongera kubiba amacakubiri mu Banyarwanda ariko agasanga bunze Ubumwe
Perezida Kagame akaba na Chairma n w’Umuryango FPR Inkotanyi , yatangaje ko ingamba zafashwe zo kurwanya ruswa zigomba gushyirwamo imbaraga no gukomeza gushyigikirwa
Mu nama Nkuru ya 17 y’umuryango FPR Inkotanyi, yabaye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025, yashyizeho inzego ziwugize aho hongewemo Visi Perezida wa Kabiri n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije. Hashyizweho kandi Urwego rw'Inararibonye, aho Umunyamabanga Mukuru yabaye Amb. Bazivamo Christophe.