Amakuru

Umuryango Mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda, TI-Rwanda), wagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri mu bikibangamira ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda z’Igihugu zo guhangana n’imihindagurikiye y’ikirere no kugabanya ibyuka mbumbatirabushyuhe mu kirere.
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 20 ku rutonde rw’ibihugu 199 byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo, mu gihe ubukerarugendo bukomeje kugira uruhare mu kwinjiriza igihugu agatubutse.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze mugenzi we w’u Burundi, Édouard Bizimana, nyuma y’uko avuze ko umutwe wa FDLR ari “urwitwazo” u Rwanda rukoresha mu gukomeza kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakipe yo muri Sudan ariko akina Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, ya Al Hilal SC Omdurman na Al Merrikh SC yitwaye neza akomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Panthère Sportive du Ndé FC yo muri Cameroon mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup nyuma y’uko amakipe anganyije igitego 1-1 mu mikino ibiri, Rayon Sports igakomeza kubera igitego yatsindiye hanze.
Imodoka yari itwaye abagororwa 40 ibakuye mu Igororero rya Nyarugenge ibajyanye mu Igororero rya Huye yakoze impanuka hafi y’uruganda rwa Ruliba, abagororwa batandatu barakomereka.
Uruganda Inyange Industries rwatangaje ko izamuka ry’ibiciro by’amata yarwo rigaragara muri bamwe mu bacuruzi ntaho rihuriye n’impinduka nshya rwashyize ku giciro cy’ibicuruzwa byarwo.
Umuntu ukekwaho kugerageza kwiba Inganji SACCO Rubavu, Ishami rya Nyamyumba, yarashwe n’umusekerite wari urinze iki kigo arapfa.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yafashe abagabo umunani bakekwaho gukora ubujura mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.
Urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’indege muri Nigeria, Nigerian Civil Aviation Authority (NCAA), rwaciye Sosiyete ya RwandAir amande ya miliyoni 15 z’Amanaira, nyuma yo kunanirwa gukemura ku gihe cyagenwe ikibazo cy’umugenzi wagaragaje ko imizigo ye yangiritse.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka