Abaganga n’abakozi bo mu bigo nderabuzima bitandukanye mu Karere ka Huye, bagejeje kuri Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ibibazo bibangamira imitangire ya serivisi, birimo ibikoresho bidahagije n’umubare muke w’abaganga
Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko kuva mu 2018 kugera tariki 30 Kanama 2026 mu manza nshinjabyaha zaciwe izatanzwemo ibihano nsimburagifungo (tije) ari izigera ku 4474.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko imvura izagwa mu Rwanda hagati ya tariki ya 11 n’iya 20 Nzeri 2026 iteganyijwe kuba iri ku kigero gisanzwe cyangwa munsi gato y’impuzandengo isanzwe y’iki gihe.
Umurundikazi Marie Goreth Nizigama yatangiye ku mugaragaro inshingano zo guhagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Abagore (UN Women) mu Rwanda.
Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, ntibazahabwa andi mahirwe yo kongera gukora ibyo bizamini, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi.
Imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 yazamutseho 5.2%, aho abatsinze bageze kuri 94,33%, ugereranyije na 89,1% bari batsinze mu mwaka wabanje wa 2024/2025.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko nubwo imanza za gatanya zikomeje kwiyongera ndetse akaba atari ikintu igihugu cyakwishimira ariko hari igihe biba ntayandi mahitamo asigaye ku bashakanye ku buryo ari cyo gisubizo cyonyine kiba gishoboka ku nyungu za buri umwe.