Amakuru

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, baganiriye ku buryo ibihugu by’Afurika byarushaho gukemura ibibazo by’umugabane hifashishijwe ibisubizo bishingiye ku bushobozi n’inyungu z’Abanyafurika.
Umudipolomate w’Umufaransa, Jérémie Blin, yatangiye ku mugaragaro inshingano nshya zo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda nyuma  yo gutanga impapuro ziBImwemerera.
Taikun Ndahiro yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko aho gufungwa yakoherezwa muri gahunda yo kuvura no gufasha abashaka kureka ibiyobyabwenge, nyuma yo kwiregura ku byaha byo kwigomeka ku nzego z’umutekano no gukoresha urumogi.
Umukinnyi wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati, Issa Djiguiba yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Mali yitegura imikino ibiri (2) yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izahuramo na Cape Verde na Liberia, ndetse n’umukino wa gicuti izahuramo na Tunisia.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idakwiye kunyurwa gusa no gukoresha  ikoranabuhanga ry’isanzure, ahubwo ko ikwiye no kugira uruhare mu bushakashatsi, ubumenyi, ifatwa ry’ibyemezo n’iterambere ry’inganda mu bijyanye naryo.
Ikipe ya Aigle Noir SC yo mu Burundi yatangiye urugendo rugana i Kigali gukina umukino wo kwishyura na Al Hilal SC Omdurman mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Umuhanzi w’umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze umuzingo w’indirimbo mushya (Album) yise “Never Broke Again” uzajya hanze tariki 28 Nzeri 2026
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo, Frédéric Guérin, yasezereye Matheus Bettim, Rwanyonga Alex, Irakoze Alain na Ganza Nolan Enzo mu mwiherero w’abakinnyi biteguraga igikombe cya Afurika kizabera muri Tunisia kuva tariki 13 Nzeri kugeza tariki 25 Nzeri 2026.
Poilisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 16 bakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabambura ibyo bafite ku ngufu birimo telefone, amafaranga n’ibindi ndetse bakanabakorera ibikorwa by’urugomo.
Niyonshuti Yannick wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Killaman yongeye kwerekana ko ashimira cyane Nyaxo wamuzamuye muri uru ruganda kuri ubu akaba ari umwe mu barukuramo agatubutse.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka