Amakuru

Minisiteri y’Uburezi yatangaje umusanzu uzajya utangwa n’ababyeyi barera mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yashimye umusanzu w’Itorero Angilikani n’uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda mu myaka 100 rimaze mu Rwanda, asaba  amadini ubufatanye mu gushishikariza abayoboke kwitabira ibikorwa bibateza imbere,bakumira ibyabayobya.
Minisitiri w’Ingabo za Mozambique,  Maj Gen Cristóvão Artur Chume uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yashimye uburyo igisirikare cy’u Rwanda kigira uruhare mu kugarura amahoro mu bice bya Mozambique
Intwaza zo mu karere ka Kamonyi zirashima umukuru w’Igihugu , n’ubuyobozi muri rusange,uburyo bitabwaho , bagakemurirwa ibibazo bitandukanye bahura na byo.
Weekend yageze, akazi wagashyize ku ruhande, telefoni nayo ni uko, uri gutekereza aho watemberera n’umuryango wawe, ukaruhuka nyuma yo y’ icyumweru uri mu kazi
Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Major General Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo na polisi ya Mozambique, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
AFC/M23 yatangaje ko yohereje intumwa zayo i Doha muri Qatar mu biganiro ihuriramo n’intumwa za Leta ya Congo, kandi ko basaba iyi Leta gufungura imfungwa zifungiwe i Kinshasa no guhagarika ibitero ku birindiro byabo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abayobozi b’inzego z’Ibanze gushyira umuturage ku isonga, birinda kubasiragiza mu mitangire ya serivisi
Urukiko rukuru rw'Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila Kabange wahoze ayobora iki gihugu aho bamushinja kuba inyuma y'ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa RDC, ariryo AFC/M23 no kuba ari Umunyarwanda
Amb. Martin Ngoga yagaragarije Akana ka Loni gashinzwe umutekano ko ibikubiye muri raporo iherutse gutangazwa na Human Rights Watch ishinja u Rwanda gufatanya na M23 mu bwicanyi bwakorewe Abasivile muri RDC, ari ibinyoma kandi bigaragaza kubogama kwayo ku ruhande rwa RDC