Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro bamwe mu banyacyubahiro n’ibyamamare bitabiriye umuhango wo Kwita Izina wabaga ku nshuro ya 21, aho abana b’ingagi 22 ari bo biswe amazina.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko umubare w’urubyiruko rw’imyaka iri hagati ya 18 na 30 rwakurikiranyweho ibyaha wagabanutseho 11% mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26, ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
RBC yatangiye kureba uko ubushobozi bwo gukurikirana impinduka z’indwara bwongerwa, kugira ngo ibyorezo bizajya bitahurwa hakiri kare kandi hafatwe ingamba vuba.
Igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe giherereye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Muganza, cyafashwe n’inkongi, aho hegitari zisaga 17 z’ishyamba zimaze kwangizwa n’uyu muriro zimaze kuzimywa na Polisi y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva na RDB bashimangiye ko kurinda ingagi bigomba kujyana no guteza imbere abaturage bazituriye.
Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko rwongereye imbaraga mu gushishikariza ababuranyi gukoresha inzira z’ubutabera nsanasano mu gukemura amakimbirane, aho imanza zakemuwe hifashishijwe ubu buryo ziyongereyeho 32.4% mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026.
Fleury Iquel Rudasingwa ni we mutoza mushya mukuru wa Kigali Women FC, aho aje gusanga ikipe iri mu bihe bikomeye nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri
Abakunzi b’umuziki i Kigali baritegura igitaramo cya Rema, utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026 muri BK Arena, mu gikorwa gisoza gahunda zo Kwita Izina 2026.
Perezida Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), Dr. Gérardine Mukeshimana, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), Nardos Bekele-Thomas ku guteza imbere ubuhinzi muri Afurika
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ibiribwa bidakwiye gufatwa gusa nk’uburenganzira bw’umuntu, ahubwo ko ari ishingiro ry’ubuzima n’imibereho ye, kuko nta buzima bushoboka igihe umuntu adafite ibyo kurya.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka